Ni amasezerano ibi bigo byasinyanye kuri uyu wa 14 Nzeri 2023, azibanda ku gukoresha ‘gaz’ yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas-LPG).
Ari mu murongo u Rwanda n’Isi muri rusange byihaye kugira ngo hagabanywe ibicanwa nk’amakara biboneka hangijwe ibidukikije, ahubwo hakimakazwa ingufu zitangiza ndetse zigira uruhare mu guhangana n’indwara z’ubuhumekero.
Ari no mu murongo w’Intego z’Iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye, mu ngingo ya gatanu, ijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, iya 13 ijyanye no kurengera ikirere n’iya gatatu ijyanye n’imibereho myiza.
Ni ingingo kandi ziyongera ku ya karindwi igaruka ku kwimakaza ingufu zitangiza, ndetse n’iya 15 igaruka ku kwita ku binyabuzima byo ku butaka, byose bigambiriye guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Bijyanye n’ubunararibonye mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye kabone n’iyo haba ari kure y’ibikorwaremezo hameze gute, muri aya masezerano Bboxx izafasha mu kugeza gaz zayo ndetse n’iza SP ku bazikenera, hanifashishijwe ikoranabuhanga risesengura imiterere y’ahantu abakiliya bayo baherereye.
Hifashishijwe uburyo bwayo bufasha kugeza serivisi kuri benshi buzwi nka ‘Bboxx Pulse’, Bboxx izanafasha mu gutuma abaturage bitabira ubu buryo bwo guteka bugezweho butangiza ibidukikije ku rugero rwo hejuru.
Buzajyanirana n’ubwiswe ‘Pay As You Cook’, aho umuturage ahabwa gaz iriho mubazi akajya yishyura iyo ashoboye, yashira ikazima ikongera kwaka yongeye kwishyura. Izo mubazi zikazashyirwa ku macupa ya gaz y’ibyo bigo byose.
Umuyobozi wa Bboxx Rwanda, John Uwizeye, yagize ati “Ubu bufatanye tugiranye na SP, bushimangira imbaraga zihuriweho mu gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kwimakaza ingufu zitangiza, no kurwanya ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.”
Ku rundi ruhande, SP ni ikigo kimaze kugira uburambe mu mirimo yo gufasha abantu kuva ku gukoresha ingufu zangiza mu Rwanda cyane cyane hifashishijwe LPG, aho gifite sitasiyo za peteroli zigera kuri 60.
Iki kigo kandi gifite ahantu hagera kuri hatandatu huzurizwa gaz, bikajyana n’uko SP ifite ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bungana na meterokibe ibihumbi 65 buherereye i Rusororo, ibituma iba ubukombe mu gutanga izi serivisi imazemo imyaka 10.
Umuyobozi wa SP Rwanda, Yves Legrux, yagize ati “Binyuze mu guhuza ibikorwaremezo bya SP ndetse n’ikoranabuhanga ridashidikanywaho rya Bboxx, twizeye ko ubu buryo bwo guteka buzayobokwa na benshi, ibizafasha no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”
Muri miliyari zirenga umunani z’abatuye Isi, abagera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 400 babarurwa nk’abadafite uburyo bwo guteka bunoze, ni ukuvuga ubudakoresha ingufu zangiza, aho bagikoresha ubusanzwe bwifashisha ingufu zituruka nko ku makara n’izindi.
Ibi bituma abaturage babarirwa muri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 ku mwaka bicwa n’ingaruka zituruka kuri iyi mitekere idafututse, zirimo izo ndwara z’ubuhumekero zibasira ahanini abagore cyane ko ari bo baba bari muri ibi bikorwa byo guteka.
Izo ngufu kandi zihariye hafi 30% by’amashyamba atemwa, ibiha urwaho za ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abahanga bakanagaragaza ko amakara n’inkwi byohereza ibyuka byangiza ikirere ku rugero rwa 50% na 70% uko bikurikirana ugereranyije na LPG.
Uretse kwimakaza uburyo bwo guteka butangiriza, Bboxx iri no kugira uruhare runini mu gukoresha ingufu zitangiza by’umwihariko iz’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kugira uruhare mu gukwirakwiza telefoni zigezweho no kugira uruhare rutaziguye mu bwikorezi bwimakaza ingufu zitangiza.
Ibi bituma iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013, ibikorwa byacyo bigira ingaruka ku baturage babarirwa muri miliyoni 3,5 mu bihugu 10 gikoreramo aho kugeza uyu munsi gifite abakozi 4000 bakorera muri Afurika, u Burayi na Aziya.






Ibitekerezo 0