Aba Banyarwanda bavuga ko iyo ushakishije ijambo ‘Rwanda’ kuri Google ukoresheje inyuguti zo mu Buyapani izana amashusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba basanga ari ugutesha agaciro iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside.
Umununyarwanda akaba n’umunyeshuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Buyapani, Giovanni Ntabwoba avuga ko nubwo u Rwanda rutazibagirwa Jenoside rwanyuzemo mu myaka 22 ishize, hari byinshi rumaze kugeraho ku buryo bitari bikwiye ko Google ikomeza gushyiraho amafoto yerekana u Rwanda muri Jenoside gusa.
Yagize ati "Nterwa ishema no kwereka Abayapani ko u Rwanda ari igihugu washoramo imari ariko iyo bashakishije kuri Google babona gusa amashusho yo mu 1994. Ntabwo ari byiza ko Google iba nk’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ihora yerekana amashusho yafashe kera y’abana b’Abanyafurika bugarijwe n’inzara”.
Ntabwoba akomeza avuga ko impamvu amafoto agaragara ari ajyanye na Jenoside, bituruka ku kuba Abayapani bashakishije bwa mbere amakuru yerekeye u Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo hasohokaga film “Hotel Rwanda”, kuva ubwo Google ntiyongeye gushyiramo amafoto mashya agaragaza u Rwanda.
Ati " Iyo ubwiye umuyapani ngo uri Umunyarwanda ahita akugirira impuhwe nk’umuntu uturutse mu gihugu cyashegeshwe n’intambara,wareba kuri Google ushaka u Rwanda nta kindi ubona kitari amashusho ya Jenoside kandi ibyo bitandukanye n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 22 ishize. Turasaba Google ko yahindura ububiko bwayo igashyiraho aho u Rwanda rugeze ubu nubwo tudasaba ko isiba amateka."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Jean Damascène Bizimana yabwiye The New Times ko kuba u Rwanda rwaranyuze muri Jenoside bitavuze ko ari ho rwagumye, ahubwo ko hari n’ibyo rwagezeho mu gukemura ibibazo byatejwe nayo birimo ubumwe n’ubwiyunge bituma Abanyarwanda babanye mu mahoro ndetse n’umutekano harimo no kubungabunga umutekano w’ahandi ku Isi.
Abanyarwanda bakoresha murandasi barenga 10%, ni ikuvuga nibura miliyoni imwe. Ubu busabe buramutse businywe n’abarenga 1000 nta kabuza Google yahindura aya mashusho mu gihe nta zindi nyungu zihariye ibifitemo.
Nkuko bigaragara mu mategeko y’ibihugu by’u Burayi yashyizweho mu 2006 n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gusaba imbuga zibika amakuru kuba zasiba cyangwa se zigahindura ibyo zamwanditseho byerekeranye n’ubuzima bwe bwite bitewe n’impamvu runaka, ahanini bikaba byubahirizwa iyo ayo makuru adahagije, atajyanye n’igihe ndetse n’ibindi.


Kanda hano niba na we ushaka gusinya urwandiko rusaba Google




Ibitekerezo 0