Bamwe mu bana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n’amasambu bambuwe n’amazu bubakiwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu agiye kubagwaho.

Abo bana barimo Nyirahire Elisabeth na Bagambiki Emmanuel, babitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 21 Werurwe 2012, ubwo cyabasangaga muri uwo Murenge.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside muri uwo Murenge wa Sake, Karisange Daphrose, yatangarije iki kinyamakuru Izuba Rirashe ko Nyirahire Elisabeth yambuwe isambu ya se n’iya sekuru n’uwahoze ari konseye (Conseiller), Nsengiyumva, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Karisange yatangaje ko yagejeje ikirego k’Urukiko rw’Ibanze rwa Sake aratsindwa ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma nabwo yongera gutsindwa, nyuma yiyambaza ubuyobozi bw’inzego zibanze ariko ntihagira icyo bumumarira.

Bagambiki Emmanuel nawe wambuwe isambu, yavuze ko isambu yambuwe yari iya se umubyara witwaga Bagambiki François, nawe wari warayihawe n’umusirikare witwaga Céléstin, aho yayimuhanye n’ibyangombwa byayo maze ateramo ibiti.

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside, bamwe mu baturanyi be bagurishije iyo sambu ya hegitare ebyiri umusirikare wari ufite ipeti rya kapiteni, Alexis Rudasingwa, kuri ubu barimo baburana mu nkiko za Sake na Ngoma.

Ku bijyanye n’amazu bubakiwe na MINALOC, aherereye mu Mudugudu wa Rwanyabiraga agiye kubagwaho, abo bana batangaje ko ayo mazu atigeze ashyirwamo sima no kubakirwa imisirane, ntibanafite n’bushobozi bwo kuyasana. Bagambiki yakomeje avuga ko andi mazu yubatswe n’indi miryango nta kibazo afite.

Ikibazo abacitse ku icumu bafite muri rusange, ni ikijyanye n’indishyi z’ibyangijwe mu gihe cya Jenoside, kandi ababikoze bagituranye.

Bavuga ko nyuma y’imyaka 18 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, nta kintu na kimwe kirakorwa ngo basubizwe imitungo yabo yasahuwe n’iyangiritse.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe