Usibye ibijyanye no gutanga ingurane, uyu muryango uvuga ko gufungura abantu hashingiwe ku ngwate no ku buremere bw’ibyo baregwa na byo bidakorwa.
Kabuye Jean, ukurikiye uyu muryango yagize ati “Hari itegeko rishya rirebana no kwimura abantu biturutse ku nyungu rusange, ibyateganywaga mu itegeko ryo muri 2007 ntibyubahirizwaga.Hari ahantu henshi abaturage bagiye bimurwa, ntibahabwe ingurane ikwiye cyangwa ntibanayihabwe.”
Ingingo yindi igarukwaho n’uyu muryango, ni irebana no gufungura abantu hashingiwe ku ngwate no ku buremere bw’ibyaha.
Kuri ubu uyu muryango uvuga ko ari ikintu kitarubahirizwa, ari na cyo gitera ubucucike bwinshi mu magereza. Ngo hakwiye kubaho umuco wo kubafungura batanze ingwate mu gihe ibyaha bashinjwa bidakomeye.
Kabuye ati “Mu Rwanda iki kintu ntikirubahirizwa cyane, ni na cyo gitera kuba mu magereza haba abantu benshi, ntekereza ko abafunze bakwiye gufungurwa by’agateganyo batanze ingwate, aho gukomeza kubagumisha mu magereza, kandi ibyaha bashinjwa bidakomeye, umuntu yakurikiranwa ari hanze.”

Mu nshingano z’uyu muryango harimo kuburanira abantu batishoboye, aho kugeza ubu uvuga ko umaze kubikorera abarenga 200 kuva mu mwaka wa 2006 ushinzwe.
Mu buhamya butangwa na Hakizimana Anastase utuye mu Murenge wa Muhima, wafashijwe n’uyu muryango, avuga ko yafungiwe i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, amaramo umwaka n’amezi atanu atagira dosiye, uyu muryango ngo ukaba ari wo waje kumufasha ararekurwa.
ARDHO, yashinzwe ku itariki 30 Nzeli 1990, tariki ya 30 Nzeli uyu mwaka izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze.
Hari ibikorwa byinshi uyu muryango uvuga ko wakoze kuva washingwa, harimo gucyura impunzi, ukaba ukorera no mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.
Umuryango ARDHO ukorera muri gereza eshatu harimo iya Nyarugenge, Nyamata na Musanze aho ukurikirana niba hari abafunzwe binyuranyije n’amategeko, hakanarebwa kandi abatishoboye bakababuranira ku buntu.




Ibitekerezo 0