{Abanyeshuri 35 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’iterambere mpuzamahanga muri Kaminuza yo muri Amerika yitiriwe Andrews (Andrews University), bari bamaze imyaka ine biga bakoresheje gahunda y’iya kure.}

Ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira ni bwo mu Rwanda, habonetse abanyeshuri ba mbere bahawe impamyabumenyi n’iyi Kaminuza y’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi yashinzwe mu 1874, icaro gikuru i Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Benshi muri aba banyeshuri bigaga babingikanyaga akazi no kwita ku ngo zabo kuko biganjemo abakuze. Bigiraga muri Kaminuza y’Abadiventiste y’Afurika yo hagati (Adventist University of Central and East Africa-AUCA), ari naho uyu muhango wo guhabwa impamyabumenyi wabereye.

Muri ibi birori, umuyobozi wayo Niels-Erik Andreasen yibukije aba banyeshuri ko bakwiye kuba imbarutso mu iterambere n’impinduka aho batuye. Mu butumwa yabaye binyuze ku ikoranabuhanga, ari muri Amerika, Andeasen yagize ati “twigishijwe gufasha, guhindura Isi ikarushaho kuba nziza, nimugende mube umusemburo w’impinduka.”

Nandudu Esther, umubyeyi w’Umugande w’imyaka 49 uri mu baharangije muri iyi Kaminuza ya Andrews University yabwiye IGIHE ko byamusabye kwigomwa amajoro, umwanya munini, amafaranga n’ibindi byinshi kugira ngo abashe kwambikwa umwenda w’abarangije.

Yagize ati “byari bigoye, kuko ndibuka umunsi umwe umwana wanjye uba muri Uganda warangije kandi nanjye nsabwa kudasiba kubera amasomo, n’ibindi byansabye kwigomwa cyane ariko nshyiraho umuhate kugira ngo ndangize, ubu ni umunezero musa.”

Umuhoza Kameya Leatitia nawe urangije muri iyi Kaminuza yagize ati “ubu tugiye kugenda tubashe kubona akazi, cyangwa duhange akacu kandi twungutse byinshi cyane mu bijyanye n’iterambere mpuzamahanga ku buryo tugiye gufasha igihugu mu buryo nyabwo bujyanye n’iterambere.”

Inama zose bagiriwe zagarutse ku kubashishikariza kutabyaza umusaruro ibyo bize gusa, ahubwo no gukomeza kwiga barangamiye guhora biyungura ubumenyi.

Aba banyeshuri batangiye kwiga mu 2011, ari 40 ariko batanu ntibabasha kurangiza.

Ku wiga muri iyi Kaminuza yishyura amadorali agera ku 9000, ni ukuvuga miliyoni esheshatu zirengaho gato, uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.