{Mu rwego rwo kunoza ireme ry’Uburezi, Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) muri iyi minsi igiye gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “Andika Munyarwanda”, gahunda yo gukangurira umuco wo gusoma no kwandika, bityo abana b’abanyeshuri bagakura bazi kwandika neza, gusoma no kubara. }

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB), Dr. John Rutayisire, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpero z’iki cyumweru ku kunoza ireme ry’uburezi kuri bose, yagize ati:“ Hari amarushanwa yo kwandika inkuru n’imivugo mu mashuri, kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge kugeza ku rwego rw’Igihugu, abana barushanwe kwandika, ibyo bazandika bizavamo udutabo tuzakwirakwizwa mu mashuri.”

Dr Rutayisire yavuze ko ari gahunda izatuma abana benshi bitabira gukunda gusoma no kwandika, bityo bakazajya basoma udutabo biyandikiye babikunze, ari nako barushanwa kwandika ibindi.

Ibi kandi ngo bizagabanya amafaranga yatangwaga hagurwa ibitabo byajyaga byifashishwa mu bigo by’amashuri .

Yagize Ati“Ni gahunda izafasha abana cyane mu kubakundisha gusoma no kwandika, ibi bitabo bizakorwa mu byo bazandika, bizafasha kugabanya amafaranga yajyaga agura ibitabo hanze.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gahunda izatangazwa muri iki cyumweru tugiye gutangira, ikaba igenewe ibyicuro bitatu(3), abana biga mashuri abanza ay’isumbuye n’abandi .

MINEDUC ivuga ko iyi gahunda izanafsha mu kuzamura umubare w’abazi gusoma no kwandika mu gihe raporo yakozwe na INESCO,yagaragaje ko ku Isi miliyoni zisaga 400 batazi gusoma mu mashuri abanza,aho ibihugu byo munsi w’ubutayu bwa Sahara bifite umubare mwinshi.

Kugeza ubu mu Rwanda abazi gusoma, kwandika no kubara bari ku kigereranyo cya 69% rw’abaturage, u Rwanda rwifuza ko uyu mubare wiyongera.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari byinshi byo gukora mu kunoza ireme ry’uburezi.

Yagize ati“Kugira ngo uburezi bugere kuri bose, abanyeshuri bahabwe ireme ry’uburezi, hari ibyo bavana mu gusoma no kwandika. Haracyari ibikenewe, hashoboka kuba muri miliyoni 400 munsi y’ubutayu bwa Sahara mu batazi gusoma, haba harimo n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko igisubizo cy’ibi bibazo ari ukongera umubare w’abiga , kandi ko ibigenda bigerwaho ari byinshi, na MINEDUC ibona ko hari ibikenewe gukosora mu kunoza ibitaragerwaho ku ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’Ikigo  cy’Igihugu cy’uburezi (REB), Dr. John Rutayisire
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB), Dr. John Rutayisire

[email protected]