Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu muri Nigeria i Abuja, aho Ambasaderi Stanislas Kamanzi yabanje guhabwa icyubahiro n’ingabo ku karasisi, hanaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Nyuma y’umuhango nyir’izina wo gutanga izo mpapuro, Perezida Buhari yaganiriye na Amb. Kamanzi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano mwiza usanzwe urangwa hagati ya Nigeria n’u Rwanda, n’uburyo wakomeza gutera imbere.

Perezida Buhari yasezeranije ambasaderi Kamanzi na bagenzi be ubufatanye bwa Leta ayoboye mu gukomeza umubano Nigeria isanganywe n’ibihugu byabo.

Ati”Niteguye gufatanya namwe.Twishimiye kubakira muri Nigeria kandi twizeye ko umubano w’ibihugu byacu mu bya dipolomasi n’ubukungu uzarushaho gushing imizi mu gihe muzamara hano”.

Stanislas Kamanzi yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria n’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 20 Werurwe 2015.

Yahoze ari Minisitiri w’Umutungo Kamere mbere yo kugirwa Ambasaderi.