Amabwiriza mashya ya RSSB ateganya ko abarwayi bakoresha ubwishingizi bw’indwara iki kigo gitanga bazakomeza kwishyurirwa 85%, ariko ko hari amafaranga bazajya bishyura ku giti cyabo mu gihe bagiye kwivuriza ku mavuriro akomeye (atari ku rwego rwa General Clinic) badafite 'transfert'.
Ibi byakozwe hashingiwe ku biciro bishya by’ibikorwa by’ubuvuzi bitangwa n’amavuriro yigenga nk’uko RSSB yabitangaje ku wa 18 Mata uyu mwaka, bikaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2017.
RSSB ivuga ko impamvu y’ibi ari ukwirinda igihombo RAMA ishobora kugwamo nyuma y'uko hatangiye gukurikizwa ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi muri Gashyantare uyu mwaka.
Ubuyobozi bwayo buvuga ko hakozwe imibare bugasanga bararamutse babiretse nk’uko byari bisanzwe, mu gihe cy’umwaka umwe gusa, amafaranga bakwishyura amavuriro yarenga ayo bakira, ku gipimo cya 105%, bivuze ko RAMA yagwa mu gihombo.
Umuyobozi w'ishami ry'ubuvuzi muri RSSB, Marie Claire Nyirabashakamba, yatangaje ko umukiliya wayo yishyurirwa 85% na we akiyishyurira 15% yaba afite transfert cyangwa atayifite. Gusa udafite transfert yishyura yongeyeho ikinyuranyo cy’ayo yari gukoresha iyo aba ayifite kandi ngo ni ibintu bisanzwe bikorwa ahubwo bikwiye kumenyerwa na benshi.
Yatanze urugero ko nk’abagana ibitaro bivura amaso (Dr Agarwal’s eye hospital) cyangwa abaturiye Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal badakumirwa iyo bashatse kuhivuriza, barakirwa ariko na bo baba bazi ko ibiciro byaho bitandukanye n’iby’ahandi bakagira amafaranga bongeraho ajyanye n’urwego ibitaro biriho.
Impamvu ya 'Transfert' ubusanzwe ngo ni ukwirinda kongera akazi kuko ku bitaro bikomeye haba hari indwara bivura zo ku rwego rwabyo.
Ihuriro ry’abafite amavuriro yigenga rivuga ko amabwiriza ya RSSB anyuranye n’ayo rigenderaho, ryiyemeza gukomeza kwakira abakiriya nk’uko bisanzwe hatitawe ku bya 'transfert' n’amafaranga umurwayi asabwa kwirihira.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iri huriro, Dr Gatsinga Jean Dieudonné, yagize ati "Turamenyesha abantu bose ko abaganga bikorera bibumbiye mu muryango wa AMPR bazakomeza kwakira abarwayi babagana nk’uko bisanzwe, nta Transfert, nta n’amafaranga y’inyongera babasabye, bubahiriza urutonde n’ibiciro byemejwe kandi bigashyirwa mu bikorwa tariki ya 1/02/2017, mu gihe tugitegereje igisubizo ku ibaruwa twandikiye Inama y’Igihugu y’Ubwishingizi mu Rwanda tuyimenyesha iki kibazo."
Mu gihe abarwayi bamwe bageraga kuri amwe mu mavuriro bagasabwa kujya kuzana transfert hakaba n’abivuriza ku mpapuro zitariho umukono wa RSSB, hari impungenge ko amavuriro yabakiriye ashobora kutishyurwa.





Ibitekerezo 0