Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 23 ibaye, hari abayiguyemo bashyinguwe mu cyubahiro ariko hari n'abatarashyingurwa bitewe no kuba ababishe batarerekana aho babataye.

Abarokotse jenoside bari batuye mu Murenge wa Rukumberi na bo bafite agahinda ko kuba batarabashije gushyingura ababo kuko babaroshye mu Kiyaga.

Ni umwihariko waho kuko muri Jenoside, abatutsi baho bari batuye bonyine kuko bahabohereje babakuye mu ntara zitandanye z'igihugu, babatuza muri uwo Murenge uteye nk'akarwa kuko ukikijwe n'ibiyaga bya Sake, Mugesera, na Rweru byatumye babura aho bahungira.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Umurenge wa Rukumberi, Habimana Raymond, yavuze ko Ikiyaga cya Mugesera bagifata nk'urwibutso kuko ngo cyaroshywemo Abatutsi ibihumbi n'ibihumbi.

Yagize ati " Iki kiyaga buri mwaka muri Mata tuza kugishyiraho indabo kuko tugifata nk'urwibutso rwa Jenoside rucumbikiye abacu, kuko abari batuye aha batari bafite aho bahungira bashaka kwambuka abishi bakabatemeramo, abandi barabazanaga bakabaroha."

Abake babashije kurokokera aho bavuga ko bababazwa no kuba batabasha kumenya irengero ry'ababo ngo babe babashyingura mu rwibutso rushinguyemo abandi, kuko bashiriye muri ibyo biyaga bikikije umurenge wa Rukumberi.

Ku wa 23 Mata 2017, bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw'igihugu bifatanyije n'imiryango yo mu Murenge wa Rukumberi yaburiye ababo muri Jenoside, banashyira indabo ku mazi y'ikiyaga cya Mugesera no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 38.
Baboneyeho gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abantu batatu batari bazwi aho bari.

Ntezimana avuga ko kugeza ubu batari babasha kumenya neza umubare w'Abatutsi bajugunywe muri icyo kiyaga kuko mu basaga 24 000 bari batuye muri ako gace, hasigaye 700 gusa, ariko akavuga ko uko byagenda kose abakijugunywemo basaga 1/2 cy'abashyinguwe mu rwibutso.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye Abatutsi barimo abaroshywe mu Kiyaga cya Mugesera
Abayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye Abatutsi barimo abaroshywe mu Kiyaga cya Mugesera
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Judith Kazayire(ibumoso), Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Visi Perezida wa Sena, Jeanne d'Arc Gakuba, Perezida wa Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre n'abandi

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Jeanne d'Arc Gakuba, ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Jeanne d'Arc Gakuba, ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Depite Nkusi Juvenal ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Depite Nkusi Juvenal ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Judith Kazayire ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Judith Kazayire ashyira indabo ku Kiyaga cya Mugesera
Perezida wa Ibuka, Prof. Duzingizemungu Jean Pierre ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Murenge wa Rukumberi
Perezida wa Ibuka, Prof. Duzingizemungu Jean Pierre ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Murenge wa Rukumberi
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Habimana Raymond
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Habimana Raymond