Ayo makimbirane avugwa hagati y’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu ndetse n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi, abakozi n’ibikoresho ngo bibangamiye abivuriza kuri ibi bitaro.

Umubare w’ababyeyi bapfa babyara ukomeje kwiyongera uhereye mu kwezi kwa munani kugeza mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2015.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko hamaze gupfira abagore bagera kuri batanu bose bapfa babyara.

Umubyeyi ukomoka mu murenge wa Kabarondo ubwo yarimo kubyara ku itariki ya 16 Ukwakira 2015, nijoro umuriro warabuze.

Byageze aho abaganga bamubyazaga basaba ko hacanwa moteri basanga nta mazutu irimo maze bakitabaza amatoroshi ya telefone, ariko bikanga bikagera aho uyu mubyeyi apfa.

Djibril, umuganga wakurikiranye uyu mubyeyi nawe yemeza ko koko mugihe yarimo amubyaza umuriro wabuze bakitabaza itoroshi ya telephone.

Yagize ati” umuriro wagiye tumaze kumubyaza umwana yavutse ariko umuriro warabuze dukoresha telefone mu gihe kingana n’iminota cumi n’itanu“.

Amakimbirane mu bayobozi, nyirabazana w’ibibazo bivugwa muri ibi bitaro

Bamwe mubaforomo n’ababyaza bakorera kuri ibibitaro baganiriye na IGIHE batifuje ko amazina yabo ashyirwa mu itangazamakuru bemeza ko koko muri ibi bitaro harimo amakimbirane aturuka ku kutumvikana hagati y’umuyobozi w’ibitaro n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi, abakozi, n’ibikoresho, aho buri wese ahima mugenzi we.

Dr Nkikabahizi Fulgence, uyobora ibitaro bya Rwinkwavu
Dr Nkikabahizi Fulgence, uyobora ibitaro bya Rwinkwavu

Ibi ngo bituma bimwe mu bikoresho byifashishwa mubitaro bitanabonekera igihe kugira ngo batange serivisi inogeye buri wese.

Uyisenga Julienne, ushinzwe ubutegetsi n’abakozi muri ibi bitaro yemeza koko ko atabanye neza n’umuyobozi w’ibitaro ariko ngo ntaho bihuriye n’ikibazo cya serivise mbi.

Yagize ati” burya inzu idasakaye neza ivira abayirimo bose ndetse utirengagije n’abari ku ruhande, hari ubwo umuntu yibwira ngo arimo kukunaniza ariko na we mu byukuri atarimo gukora ibyo ashinzwe neza, ibyo kubura kwa mazutu rero bivugwa mbona ntaho bihuriye no kutavuga rumwe kwanjye n’umuyobozi w’ibitaro.“

Dr Nkikabahizi Fulgence, umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu ahakana ko iki kibazo cy’ibura rya mazutu atigeze akimenyeshwa kandi ngo byari mu nshingano za z’ushinzwe ubutegetsi bw’ibitaro.

Ati” ntabwo yigeze ambwira icyo kibazo cy’ibura rya mazutu kuko yari agifite ububasha bwo kuba yakemura ibyo bibazo nk’umuyobozi.“

Ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukurikirana ukuri kw’ayo makimbirane

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka kayonza, Ngarambe Alphone yatangaje ko ibyo bibazo babyumvise bivugwa n’abaturage ariko ngo bagiye gukora ubucukumbuzi bamenye neza icyihishe inyuma y’ibivugwa.

Yagize ati” twabyunvishe bivugwa ariko ntabwo wahita ubyemeza utabanje gukora ubucukumbuzi ngo tumenye neza amakuru kuri ibyo bivugwa, ariko vuba bidatinze tugiye gutangira kubikurikirana tumenye neza ukuri.“

[email protected]