Uru rubyiruko rwahawe ubu bumenyi na Techno Serve, umuryango utegamiye kuri leta wita ku nyungu z’urubyiruko. Abahawe amaguhurwa ni abatarabashije kugira amahirwe yo gukomeza amashuri aho rwahuguwe mu bijyanye no kwihangira imirimo ndetse rukanaterwa inkunga mu mishinga mito.
Ibi bikorwa by’uyu muryango kandi byashimwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuganga, Jean Philbert Nsengimana, kuwa 22 Kanama 2015 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru mpuzamahanga w’urubyiruko mu Karere ka Musanze aho byahuriranye no guha impamyabushobozi uru rubyiruko rwarangije amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko bishimishije kubona umwana w’umukobwa wahuguwe na Technoserve atinyuka gukora umushinga wo kubumba amatafari mu gihe byari bimenyerewe kera ko imirimo nk’iyi yaharirwaga abahungu gusa.

Tuyisenge Angelique, Umuyobozi wa Technoserve ku rwego rw’igihugu avuga ko barajwe ishinga no kubona uru rubyiruko rwishakamo ibisubizo ati, “Tumaze guha ubumenyi urubyiruko rurenga 4200 mu gihugu hose ariko icy’ingenzi ni uko urubyiruko rwakwishakamo ibisubizo by’ibibazo birwugarije ruhereye ku kintu gito.”
Uwamariya ni umwe mu rubyiruko rwahawe amahugurwa n’uyu muryango wo mu karere ka Gakenke yatangarije IGIHE ko bahumuwe amaso aho avuga ko mbere yo kubona aya mahugurwa yitinyaga kandi agahora ategereje ko azashaka akazi, ariko nyuma yo guhabwa ubu bumenyi yatangiye umushinga wo guhinga amatunda bituma atinyuka gusaba inguzanyo muri Banki none ubu ageze ku kigero gishimishije aho yabashije guha urundi rubyiruko rugera ku icumi akazi ko gukora mu mirima ye y’amatunda.





Ibitekerezo 0