Iyi mvura yateje iri sanganya yaguye ku wa 9 Werurwe 2022 ahagana saa Tanu kugeza nimugoroba. Mu byamaze kubarurwa yangije harimo inzu z'abaturage, ibyumba by'amashuri, ibihingwa, ipoto z'amashanyarazi n'ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yihanganishije abo ibiza byagizeho ingaruka.

Yavuze ko kuri ubu bakibarura ibyangiritse n'uburyo haboneka ubufasha aho bwakenerwa, asaba abaturage gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ibiza.

Yagize ati “Mbere ya byose turihanganisha abaturage bose ibi biza byagizeho ingaruka. Turashimira kandi abaturage bemeye gucumbikira bagenzi babo basenyewe n'ibiza. Turacyabarura n'ubwo hari ibimaze kumenyekana, turateganya ko inzu zasenyutse ibisenge bishobora gusubizwaho aho bishoboka, aho bidashoboka hagashakwa ubundi buryo, ni na ko bikorwa ku mashuri yagurutse ibisenge.”

“Nitumara kumenya ibyangiritse byose ni bwo tureba abakenera ubufasha dufatanya n'abaturage n'abandi bafatanyabikorwa bacu. Turasaba abaturage kwirinda kugama munsi y'ibiti, kuzirika ibisenge by'inzu zabo bigakomera no gusibura inzira z'amazi kugira ngo atabasenyera.”

Mu byari bimaze kumenyekana ko byangijwe n'imvura ivanze n'umuyaga harimo inzu z'abaturage 515, ibyumba by'amashuri 80, ubwiherero 30, ihene eshatu, ibihingwa biri kuri hegitari ebyiri n'igice n'abantu batanu bakomeretse ndetse n'amapoto abiri y'insinga z'amashanyarazi.

Inzu zirenga 510 zirimo n’ibyumba by’amashuri zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Inzu zirenga 510 zirimo n’ibyumba by’amashuri zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Izi zasenyukiye mu mvura ivanze n'umuyaga yaguye mu Majyaruguru
Izi zasenyukiye mu mvura ivanze n'umuyaga yaguye mu Majyaruguru
Abasenyewe n'ibiza hari kurebwa uko bafashwa
Abasenyewe n'ibiza hari kurebwa uko bafashwa
Ibyumba by'amashuri atandukanye na byo byasenyutse
Ibyumba by'amashuri atandukanye na byo byasenyutse