Uyu mukobwa hacicikanye amafoto ye yambaye umwenda hejuru umukondo ugaragara ndetse n’akajipo kagufi, ku buryo umwenda w’imbere wari uri kugaragara.

DJ Alisha ni umwe mu bakobwa bagezweho i Kampala muri Uganda aho akunze kwiyambazwa mu bitaramo bikomeye acurangira abahanzi bagezweho baba batumiwe muri iki gihugu.

DJ Alisha anazwi cyane mu gucuranga mu tubyiniro dukomeye tw’i Kampala ndetse ni umwe mu bakunze gucuranga mu biganiro bitandukanye yaba kuri radio na televiziyo muri icyo gihugu.

Abantu bamutaramye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'aya mafoto
Abantu bamutaramye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'aya mafoto
DJ Alisha usibye ubuhanga mu kuvanga imiziki, akundirwa n'ikimero cye
DJ Alisha usibye ubuhanga mu kuvanga imiziki, akundirwa n'ikimero cye