Mu biganiro byahuje Abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano n’Umunyamabanga wa leta ufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu, amande acibwa uwagonze igiti cy’umukindo ntiyavuzweho rumwe.
Bamwe mu basenateri bagaragaje ko amafaranga miliyoni acibwa uwakoze impanuka akangiza umukindo umwe ari menshi cyane ugereranije n’agaciro kawo, nk’uko benshi mu bashoferi bagiye babigaragaza mu minsi ishize.
Senateri Bizimana Jean Damascene, Perezida w’iyi komisiyo, avuga ko kuba umuntu yakoze impanuka akangiza igikorwaremezo aba agomba kucyishyura, ariko akishyura hakurikijwe agaciro nyako hatabayeho kurengera.
Uyu musenateri avuga ko ubusanzwe agaciro k’ikintu kemezwa n’inzobere, kuba rero abantu batabifitiye ubushobozi bakwicara bakemeza ko umukindo umwe wishyuzwa miliyoni atari byo.
Yagize ati“Ikibazo cy’imikindo yo mu Mujyi igenerwa agaciro ka miliyoni usanga ari amafaranga aba arengeje uko umukindo uba ungana koko. Ko umukindo wangijwe ugomba kwishyurwa birumvikana, ariko na none kuwishyuza ibirenze [aseka]usanga hari ikibazo. kandi koko wanabisuzuma usanga hari n’ikindi kibazo njye nibajije:Ubundi agaciro k’ikintu kagenwa n’inzobere zibizi, kuko uwangirijwe siwe ugena agaciro k’icyo kintu.”

Umunyamabanga wa Leta ufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu Dr Alexis Nzahabwanimana we yavuze ko kuba Umujyi wa Kigali waragennye ko umukindo uzajya wishyurwa miliyoni wabonaga ko ari yo ajyanye n’ibyo baba bawutanzeho.
Uyu muyobozi yavuze ko uzacibwa ayo mafaranga akabona adahwanye n’ibyo yangije akwiye kugena agaciro we asanga bihwanye, yarangiza akabinyuza mu nzira zemewe n’amategeko bikemezwa.
Ati “Icyo itegeko riteganya ni uko utwaye ikinyabiziga wangirije ibikorwaremezo cyangwa umutungo w’abandi yishyura agaciro k’ibyo yangirije.Umujyi wa Kigali rero wabonye ko agaciro k’uriya mukindo ukurikije ibyo uwutangaho ari miliyoni kugeza ubu ngubu. Hagize ubona ko umutungo yangirije udakwiriye ka miliyoni ubwo nyine nawe yanyura mu nzira ziteganywa n’amategeko akagaragaza nawe agaciro abona ari ko noneho abashinzwe kubahiriza amategeko bagafata icyemezo.”
Aba basenateri si aba mbere bagaragaje ko amande Umujyi wa Kigali uca abashoferi bagonze imikindo ari umurengera. Muri Raporo ya 2011-2012 y’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko amafaranga acibwa uwangije imikindo, amatara yo ku mihanda cyangwa se amatara ayobora abagenzi ari menshi, rusaba Umujyi wa Kigali kwicarana n’abo bireba bakareba uko badohora.
Iki cyemezo cyafashwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali kigitangira gushyirwa mu bikorwa bamwe mu bashoferi cyabavugishije amangambure, kugeza n’aho hari abavugaga ko aho kugonga umukindo bakawangiza bakomeretsa umugenzi, kuko yajyanwa mu bitaro akavuzwa.
Amategeko yashyizweho na Njyanama y’Umujyi wa Kigali ateganya ko kugonga igiti cy’umukindo bihanishwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe, kugonga ipironi y’amashanyarazi bihanishwa kwishyura amafaranga miliyoni hagati y’ebyiri n’ebyri n’igice, naho kugonga amatara ayobora ibinyabiziga ku mihanda bihanishwa kwishyura amafaranga miliyoni 15.
Imikindo ni kimwe mu bimera birimbya ubusitani bwa Kigali, bigatuma uza mu mijyi ya mbere muri Afurika ikundirwa isuku.

Ibitekerezo 0