Ibyo bikorwa byatangiwe n’insoresore zigaragambyaga mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka nk’uko Abel Buhungu, umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia (Charger d’affaires) yabitangarije IGIHE.

Buhungu yavuze ko ibyo bikorwa byo gusahura byatangiye ku wa Mbere tariki ya 18 Mata 2016, mu bice bitandukanye bya Lusaka.

Yagize ati “ Ibyo bikorwa byarabaye, hari uduce tumwe na tumwe dutuyemo abantu benshi, cyane abanyamahanga, abigaragambyaga basahuye Abanyarwanda birumvikana kuko aribo benshi bahacururiza.”

Polisi yo muri icyo gihugu yagerageje guhosha ibyo bikorwa, ariko yabihosha mu gice kimwe, abasahuraga bagakomezaga mu kindi itarageramo. Ibyo bikorwa byakomeje kwibasira Abanyarwanda kugeza ubwo bihagaritswe mu ijoro ryacyeye.

Buhungu yavuze ko Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga imbere mu gihugu muri icyo gihugu yavuze ko polisi ikomeza gukaza umutekano ku buryo ibyo bikorwa bitongera, kandi ko n’abafashwe nabo bakomeza gukurikiranwa kuko ibyaha bakoze bihanwa n’amategeko.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC n’ibindi byatangaje ko abanyamahanga baba muri Zambia bakekwa ko bafite uruhare mu bwicayi bujyanye n'imigenzo y'amarozi bumaze guhitana abantu batandatu.

Abanyamahanga bararegwa ko bakoresha ingingo z'abantu bishwe, abo baturage bavuga ko babonye imibiri idafite zimwe mu ngingo nk'amatwi, imitima,n'ibitsina.

Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi muri Zambia, aho abenshi bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu maduka afite ibicuruzwa by’agaciro kanini.

Ukwibasirwa kw’Abanyarwanda gushingiye ku bihuha

Hagati muri Werurwe 2016, hagiye hagaragara impfu z’abanya-Zambia, imirambo yabo ikaboneka yakasweho bimwe mu bice by’umubiri. Nyuma haje gukwirakwizwa igihuha ko byakozwe n’abanyamahanga, ndetse hashyirwa mu majwi Abanyarwanda bavuga ko hari umwe wabitwererewe.

Buhungu yavuze ko polisi ya Zambia yahakanye ibivugwa n’abo baturage nyuma yo kubikurikirana.

Ingamba zikomeje gukazwa

Polisi yakwirakwijwe hirya no hino mu Mujyi wa Lusaka, ihanganye n’abigaragambya na bo bacunga ko yahuga gato. Polisi yagiye no mu bindi bice by’umujyi ku buryo uburinzi bukaze.

Buhungu avuga yabonanye n’abayobozi ba Zambia bizeza umutekano n’ituze ku Banyarwanda.

Hari amakuru y’uko Abanyarwanda bafunze amaduka yabo bamwe bakajya ku banya-Zambia nubwo nabo abigaragambya bagiye babasenyera inzu batitaye ko ari abenegihugu nkabo.

Kumenya umubare w’Abanyarwanda bahohotewe n’agaciro k’ibyangijwe ntabwo byorohereye ambasade kuko ngo hari n’abajya kuba muri Zambia batatanze amakuru.

Abanyarwanda basabwe kuba maso no kwirinda ko icyo ari cyo cyose cyabateza impanuka.

Abasahuraga bikoreye frigo bakuye mu maduka amwe
Abasahuraga bikoreye frigo bakuye mu maduka amwe
Abashinzwe umutekano berekeza muri aka gace ngo bahoshe ibi bikorwa
Abashinzwe umutekano berekeza muri aka gace ngo bahoshe ibi bikorwa
Ibikoresho byinsho abigaragambya barabitwitse
Ibikoresho byinsho abigaragambya barabitwitse