Uyu Munyamerika akaba n’Umunyarwanda wahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu cy’igihangange mu myaka 42 ishize yahishuye amabanga y’akayabo Dr. Himbara yahaye sosiyete yo muri Amerika, ngo imufashe gusebya u Rwanda ku byo rwagezeho n’abayobozi barwo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rwitwa House.gov, Dr Himbara wahoze ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’ubukungu ngo yishyuye sosiyete y’i Washington DC akayabo k’ibihumbi 70 by’amadolari ya Amerika nka kimwe cya kane (1/4) cy’asaga ibihumbi 190 yagombaga kwishyura (ni ukuvuga miliyoni zirenga 136 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2014.
Ibyo abicisha mu bikorwa bye yise “iby’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza” akora nk’umugishwanama.
Willis Shalita, imbere ya Kongere ya Amerika tariki ya 20 Gicurasi 2015, yerekanye ko u Rwanda rwageze kuri byinshi, ariko Abanyarwanda n’abanyamahanga bamwe ugasanga bashishikajwe no gutangaza amakuru anenga byose.
Hari mu kiganiro kigaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho, Willis ahamya abatavuga rumwe n’u Rwanda bashatse kujyana mu cyerekezo cyabo n’ibitekerezo byabo bigamije gusenya.
Abari muri icyo kiganiro barimo Dr. David Himbara, Robert Higiro wahoze mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Majoro ariko akaza guhunga igihugu, Robert Jackson, Umuyobozi Wungirijwe Umunyamabanga w’Ishami (Department) rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika, Sarah Margon Umuyobozi w'Umuryango urharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu (Human Right Watch) i Washington; Steven Feldstein wungirije umunyamabanga wa Leta na Willis Shalita, umunyamakuru akaba n’umwanditsi.
Willis, umwanditsi ku bijyanye n’imibereho myiza, iterambere rya Politiki muri Amerika na Afurika ariko by’umwihariko akibanda ku Rwanda, yagaragaje uburyo u Rwanda rubangamiwe n’abarusebya
Avuga ko izi politiki z’urwango zitwara akayabo kugira ngo Isi yuzuremo isura mbi y’u Rwanda, zibangamira umubano w’igihugu hagati yacyo na Amerika n'u Bwongereza, bikaba bishobora gutuma ibi bihugu bicika intege zo gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere rwiyemeje.
Yagize ati “Abantu bafite uburenganzira bwo kubikora, mu gihe biteganywa n’amategeko. Ariko mfite amatsiko yo kumenya ubatera inkunga. …mwebwe ababyizera mugenzura gute ukuri kuri mu byo bavuga?”
Ibinyoma bitandukanye kandi ngo bitangazwa n’abayobozi b’ishyaka RNC (Rwandan National Congress) ritavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ritanemewe mu Rwanda, rinashyigikira FDLR, umutwe w’abarwanyi washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Mbere y’iki kiganiro, abagize RNC batangije urubuga kuri internet rugamije kunenga ibyiza u Rwanda rwagezeho bavuga ko mu Rwanda hakenewe demokarasi.
Willis akomeza yibaza ati “Ni gute abantu bahoze bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ubu bafata iya mbere bakarisebya, bakavuga ko abatangabuhamya b’abanyamahanga babeshya, ko u Rwanda ari Koreya ya Ruguru ya Afurika (izwiho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu) kuki hari ababyemera, mu gihe ibimenyetso binyomoza ibinyoma byabo ari byinshi cyane, igisubizo kiroroshye ukurikije uko mbitekereza, Politiki n’amafaranga.”
Imbere ya Kongere, Willis yerekana uburyo u Rwanda rwahereye ku busa nyuma yo gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi buriho bugakora akazi gakomeye, bwunga Abanyarwanda, amahanga agatungurwa, abakekwaho Jenoside bagakurikiranwa, u Rwanda rukesa imihigo itandukanye irimo kugira abagore benshi mu nteko n’ibindi.
Iki gihugu kandi ngo cyagiye kigaragaza mu bijyanye korohereza abashoramari, aho abakora ibyegeranyo bitandukanye basanga kiri ku mwanya mwiza.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda kandi ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu bitanga ubafasha mu kugarura amahoro ahabaye ibibazo by’umutekano muke, rwoherezayo abasirikare n’abapolisi n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi.
Mu bindi ngo ni uko igihugu gikomeje ibikorwa byo kwihesha agaciro birimo kugarura abakobwa n’abana baba bagiye gucuruzwa mu mahanga n’ibindi.
Willis yanerekanye ko u Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere n’amahanga, aho abenshi mu banyamahanga barimo Abanyamerika bakomeje kuza kuhatura bakanahakorera ibikorwa byabo by’ishoramari. Yatanze urugero ko Abanyamerika basaga ibihumbi 100 basuye u Rwanda mu mwaka ushize.
Yasoje abwira Dr Himbara ko gukomeza gukwirakwiza ibinyoma bye no kwemeza ababyumva ko ari ukuri bizamutwara imbaraga zidasanzwe ndetse n’akayabo n’imitungo ye.
Willis yavuye mu Rwanda mu myaka ya 1960 ahunze kubera ibibazo by’amoko , ahungira muri Uganda nyuma ajya gutura muri Amerika.


Ibitekerezo 0