{Akarere ka Muhanga kahinduranyije bitunguranye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, hashakwa ko umusaruro batanga ukomeza kwiyongera. }
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, yabwiye IGIHE ko Komite Nyobozi y’Akarere yateranye kuwa Kane, yemeje ko ba Gitifu bane bagenda bagurana Imirenge, uwayoboraga Umurenge wa Nyamabuye wo mu mujyi, Jean Baptiste Mugunga, yaguranye na Ndejeje François wayoboraga Shyogwe, Jean Hubert Ruzindana wayoboraga Umurenge wa Rugendabari agurana na Rwigemera Pilote wayoboraga Kibangu wo mu gice cya Ndiza.
Akomeza avuga ko hari n’abandi bakigwaho bagiye bamara igihe aho bakoreraga, ku buryo nabo bashobora kuhavanwa bagashyirwa ahandi, bigatangira kubahirizwa bakibona amabaruwa abimura.
Mutakwasuku yemeje ko kubahinduranya atari ukunenga imikorere yabo.

Umwe mu bahinduriwe Umurenge yanze kugira icyo abivugaho, ariko agaragaza ko atabyishimiye kuko nta kubagisha inama kwabayeho.




Ibitekerezo 0