{Mu mwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu Karere ka Muhanga, i Kabgayi ahitwa St André, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi mu Ntara y’uburengerazuba buri kumwe n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye bwiyemeje ko imikorere idasobanutse nk’iyarangaga bamwe mu bafatanyabikorwa igomba gucika.}

Uyu mwiherero wayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi Kayumba Bernard, ukaba ndetse warabaye urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku gikwiye gukorwa ngo inkunga itangwa n’abafatanyabikorwa batandukanye ijye itanga umusaruro ufatika, inahindure ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage w’ako karere.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabitangarije IGIHE, ngo byabaye ngombwa ko muri uyu mwiherero uteguwe ku ncuro ya mbere, ubuyobozi bwicara bukareba aho imbaraga zikenewe mu guteza imbere Umunyakarongi, basanga mu by’ukuri ikibazo gihari atari ubushobozi bwo kurushaho guteza imbere umuturage, ahubwo hari abafatanyabikorwa baba bari ku rutonde rw’abazunganira gahunda akarere kaba kariyemeje, ariko ibikorwa byabo ntibigaragare. Ibyo rero ngo ugasanga bidindiza iterambere ry’umuturage n’ubuzima bw’akarere muri rusange.

Kubwa Kayumba ngo abafatanyabikorwa ba baringa nibacika bizatuma igenamigambi ry’akarere ritanga umusaruro kuko ibizateganywa bizaba bigerwaho uko bikwiye.

Twabibutsa ko aka Karere ka Karongi kahagurukiye guteza imbere ibikorwa remezo byako mu gihe ubu kabarwa mu turere tw’u Rwanda dushobora kuzamura urwego rw’ubukungu binyuze mu guteza imbere ubukerarugendo, ahanini bitewe nuko gaturiye Ikiyaga cya Kivu.

Hejuru ku ifoto:umuyobozi w’Akarere ka Karongi Kayumba Bernard