{Abatuye mu karere ka Gasabo barasaba abayobozi babishinzwe ko bashyiraho Noteri w’akarere nyuma y’aho Thomas Hakizimana wakoraga aka kazi yeguye ku mirimo ye muri Mutarama uyu mwaka.}
Abantu batandukanye baganiriye na The New Times bavuga ko bifata amezi menshi kubona ibyangombwa by’ubutaka biriho umukono wa noteri, nyamara byari bisanzwe bifata iminsi itanu. Kugeza ubu ngo hari dosiye nyinshi zitarashyirwaho umukono kuko ngo zasigaye uweguye atarazisinya.
Ubusanzwe abashaka guhinduza ibyangombwa by’ubutaka babigeza ku murenge ari na wo ubigeza ku karere kugira ngo bishyirweho umukono wa noteri.
Umuhuzabikorwa mu murenge wa Jabana, Jonas Shema yagize ati “Twohereza amadosiye ku karere ngo ashyirweho umukono wa noteri ariko muri iyi minsi akarere kacu nta noteri gafite, ari byo bidindiza ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”
The New Times ivuga ko amakuru ifite ari uko gushaka undi noteri mushya byaburijwemo na Minisiteri y’Umurimo mu gihe byari bigeze kure.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy avuga ko iki kibazo akizi kandi ko hashyizweho uburyo bw’agateganyo bwo korohereza abashaka serivise za noteri.
Yagize ati “Ubwo noteri yeguraga twagombaga gushakisha umuti byihuse. Twahisemo kwitabaza ba noteri ba Kicukiro na Nyarugenge ngo bafashe ariko bifata igihe kirekire kuko na bo bafite byinshi mu turere twabo.”

Ndizeye avuga ko gushaka undi noteri bitagezweho nyuma y’aho Minisiteri y’umurimo isabiye ko byaba bihagaritswe gato kugeza ubwo impinduka zo muri minisiteri zirangiriye.
Noteri w’akarere ka Nyarugenge, Kayiraba Justine avuga ikibazo cya Gasabo kiri gukurikiranwa ariko ngo “hari bimwe bigomba kwitabwaho kurusha ibindi”.
Yagize ati “kubikurirana birasaba iminsi itanu yose, ariko ntibishoboka kuko tugomba kubanza gutunganyiriza abaturage bo mu karere kacu, kandi na none Gasabo ni akarere kanini kaadatuwe cyane. Abashaka kugura ubutaka ni ho berekeza.
Kayiraba avuga ko abagizweho ingaruka n’iki kibazo ari abashaka serivisi y’ibyerekeye ingwate ndetse n’abaje mu gihugu kugura ubutaka kandi bakeneye gusubira iyo bavuye.
Abandi bigiraho ingaruka ni abagenagaciro, aho umwe mu bo bakunze kwita ba komesiyoneri, Charles Haba avuga ko bimusaba nibura amezi atatu kugira dosiye yuzuye ku butaka mu karere ka Gasabo.
Yagize ati “ntibyumvikana kuko na mbere y’uko noteri wa mbere yegura Gasabo yari ifite ibibazo muri iyi serivisi.”
Avuga ko n’iyo banshyiraho noteri mushya atazabasha kunyura abagana iyi serivisi kubera umubare munini w’abayikenera.
Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko uku kwezi (Kamena) habonetse noteri mushya.

Ibitekerezo 0