Mu 2015 nibwo imodoka za mbere zitwara abagenzi zashyizwemo internet yihuta ya 4G y’ubuntu. Mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe no mu zindi modoka zigera kuri 480, aho ku giciro cy’urugendo hariho n’icya Internet.
Iyi internet yari yishimiwe na benshi ndetse yatangiye gutuma bamwe basiga imodoka zabo bwite bakayoboka imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, ntiyarambye ku mpamvu zitandukanye zirimo ko ikigo Telecom Network Solutions Provider Ltd, cyahawe kuyikwirakwiza cyazanye ibikoresho bitagendanye n’igihe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu mu rwego ngenzuramikorere, RURA, Katabarwa Asaba Emmanuel, yasobanuye ko hajemo utubazo bigatuma abagenzi badakomeza kubona internet mu modoka.
Yagize ati “Mu mushinga wa Internet hajemo utubazo aho ahanini byaterwaga n’ibibazo nka bibiri; icya mbere ni uko utwuma dutanga internet wasangaga tutajyanye na n’ahantu imodoka zakoreragamo, aho wasangaga dushyuha cyane ntidutange ya internet atari uko itarimo ahubwo ari uko twagize ikibazo.”
Yakomeje agira ati “Ikindi cyagaraye ni uko hari igihe abashinzwe kurinda bya byuma babifataga nabi, twavuga nk’abashoferi, abantu bo mu kinamba [aho bogereza imodoka] ugasanga baciye twa anteni noneho n’ikigo gishinzwe kubikurikirana ngo kibikemure ntikibikore vuba.”
Katabarwa yatangaje ko ikigo Telecom Network Solutions Provider Ltd, cyahagaritswe kigasimbuzwa AC Group, ku buryo mu minsi mike internet abagenzi bazongera bakayibona mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange.
Yagize ati “Niyo mpamvu RURA yasabye ko icyo kigo uburyo gikora buhinduka ubu hakaba hari ikigo gishya ari nacyo gitanga Tap&Go, urumva niba ariyo yishyuza, nayo ikaba ari yo izayitanga bizoroha.”
Yongeyeho ko ikindi kirimo gukorwa ari uko bazanye utwuma dutanga internet tujyanye n’igihe n’aho dukorera ku buryo tutazagira ikibazo nk’icyabayeho mbere.
Abagenda mu modoka rusange ntibahwemye kwinubira uburyo ku giciro cy’urugendo bakomeje kwishyuzwa hariho n’icya internet kandi mu modoka ntayo bahabwa.
Katabarwa asobanura ko amafaranga abagenzi bakomeje kwishyura nta internet bahabwa yabitswe neza kandi azongera agakoreshwa muri uyu mushinga wo kubagezaho internet yihuta mu modoka.
Ikigo AC Group kimaze imyaka hafi itatu mu Rwanda. Uretse amakarita ya Tap&Go, gifite n’ikoranabuhanga muri buri modoka rifasha kumenya umuvuduko imodoka igenderaho, bigatuma abashoferi batwara neza impanuka zikagabanuka. Mu myaka ibiri bakora impanuka zagabanutseho 70%.





Ibitekerezo 0