Yabigarutseho ubwo yari amaze gusoza igikorwa cy’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gisagara aho abagera kuri 896 barimo abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo biciye bakanabasahura, bamaze amezi atandatu bigishwa kubana neza.

Musenyeri Rukamba yavuze ko atasoza ijambo rye atagarutse ku mibanire yo mu ngo.

Yagize ati “Ndangize mwese mbifuriza umugisha w’Imana mu ngo zanyu, mubane neza mwumvikane ababyeyi n’abana, ababyeyi hagati yabo. Ubu rwose hari ibintu bikomeye wenda abantu babikora batabitekereza, njyewe hari ahantu binkora! Ubwumvikane buke burya bugera ahantu hakomeye. Nonese iyo ugize ingo zitana zitagira ingano, impamvu ziba ari nyinshi ariko birasenya, bisenya umwana bisenya se, bisenya nyina, abo bantu biba bimeze bite!”

Kuba gatanya zirushaho kwiyongera ni ibintu binagaragazwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR).

Muri Raporo NISR yashyize hanze yitwa ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ yagaragazaga ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

Abatera inda abangavu mubafate mubafunge

Yavuze ko no ku kibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe, abaza impamvu abagabo bazibatera badahanwa by’intangarugero.

Ati “Imyumvire mibi, uyu mwaka dufite abana batarageza ku myaka 18 ibihumbi 19 batwaye inda z’indaro. Harya turi uturere 30 ugabanyije n’ibihumbi 19 ni abana barenga 600 muri buri karere, utekereze! Kandi ubwo ni ab’uyu mwaka gusa. Uwo muntu w’umugabo ufata umwana aba ameze ate? Bayobozi Bapolisi abo bantu mubafate mubafunge kuko biteye isoni mu gihugu nk’iki ngiki.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko abakobwa n’abahungu babyara batarashinga ingo bamaze kuba benshi kandi ari icyago gikomeye mu Rwanda.

Ati “Ni icyago gikomeye mu Rwanda ni ukubura umutima ni ukubura umugisha kuko usanga abo bana ari bo bahinduka ba mayibobo. Wa mwana w’imyaka 15 wabyaye azafasha ate umwana we? Umugisha rero nsaba Imana ku miryango yacu ni uwo gukomera, ababyeyi mukaba ababyeyi mukita ku bana banyu, abana mukumvira ababyeyi kugira ngo umuryango nyarwanda ukure neza uzamuke neza naho ubundi turimo turisenya.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) iherutse gutangaza ko abangavu barenga ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021.

Mu 2019 abazitewe barenga ibihumbi 23, mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19. Ni imibare ingana hafi n’abaturage batuye Umurenge wose.

Musenyeri Rukamba  yasabiye ibihano abasambanya abangavu
Musenyeri Rukamba yasabiye ibihano abasambanya abangavu
Musenyeri Rukamba yasabiye ingo umugisha uturuka ku Mana
Musenyeri Rukamba yasabiye ingo umugisha uturuka ku Mana

[email protected]