Ubwo mu mwaka wa 1959 muri iki kiyaga haterwagamo amafi byafashe igihe ngo agaragare kuko mu myaka ya 1980 aribwo abarobyi batangiye kuyaroba.

Iki kiyaga kibamo ubwoko busaga 20 bw’amafi harimo izitwa ‘ Therapia’, indugu ( udufi duto) ndetse n’ifi zagaragaye muri iki kiyaga mu mwaka wa 2006.

Umuyobozi ushinzwe uburobyi bw’amafi mu kigo gishinzwe imicungire y’ikiyaga cya Kivu, Muzana Alice, yabwiye IGIHE ko aya mafi abantu bise Rwanda rushya yagaragaye mu 2006 bitazwi neza uko yaje mu kiyaga cya Kivu ariko abahanga bakaba bakeka ko yaba yaragiriyemo rimwe n’isambaza kuko bijya gusa, bisangiye uburyo bwo kubaho , imyifatire n’ibindi bituma iyo ari utwana udashobora kuyatandukanye n’isambaza.

Yagize ati “Impamvu bayise ‘Rwanda Rushya’ ajya kugira amabara nk’ay’ibendera ry’u Rwanda. Ushobora kuzitandukanya n’isambaza iyo zikuze ariko iyo zikiri nto ntiwazitandukanya, abahanga rero batekereza ko zishobora kuba zaragiye muri aya mazi mu gihe kimwe n’isambaza.”

Muzana avuga ko kuri ubu abikorera bakangurirwa gushora imari muri aya mafi kuko ngo afite intungamubiri zikomeye ku buryo ashobora gukorwamo ibindi bintu bitandukanye.

Yagize ati “Yabyazwamo n’ibindi bintu bikungahaye kuri proteine, yakorwamo ibiryo by’amafi n’ibindi byayongereye agaciro.”

Kuri ubu ibiciro by’amafi bigenda bihindagurika ku masoko mu Rwanda aho akenshi ikiro cy’isambaza kiba hagati ya 2500 na 1500 mu gihe Rwanda rushya igura hagati ya 1000 na 800.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka ibiri hagati ya 2012 kugeza muri 2014, bukorwa inshuro umunani aho bwakorwaga mu mezi atatu, bwagaragaje ko mu kiyaga cya Kivu hashobora kuba harimo amafi hagati ya Toni 3600 na 6000.

Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bungana na kirometero kare (km2) 2730, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 1463 hejuru y’inyanja, aharehare kuruta ahandi hafite ubujyakuzimu bwa metero 485.

Gifite ubwoko bw’amafi bugera kuri 20 ndetse kikaba kirimo Gaz Methane iri kubyazwa umusaruro ngo icanire Abanyarwanda.

Amafi abarobyi bavuga ko afite amabara nk'ay'ibindera ry'u Rwanda
Amafi abarobyi bavuga ko afite amabara nk'ay'ibindera ry'u Rwanda
Umuyobozi ushinzwe uburobyi bw’amafi mu kigo gishinzwe imicungire y’ikiyaga cya Kivu, Muzana Alice
Umuyobozi ushinzwe uburobyi bw’amafi mu kigo gishinzwe imicungire y’ikiyaga cya Kivu, Muzana Alice
Ikiyaga cya Kivu kigaragaramo ubwoko 20 bw'amafi
Ikiyaga cya Kivu kigaragaramo ubwoko 20 bw'amafi

[email protected]