Aba banyeshuri babwiye RBA ko amafaranga ibihumbi 25 bahabwaga buri kwezi bashoboraga kurira hagati y’ibihumbi 15 na 18 asigaye bakayakoresha mu bindi bakeneye.

Bavuze ko kujya kurya hanze bizaba bihenze nta kabuza, bitume bisanga mu madeni bityo bibabangamire mu myigire ya bo.

Umwe yagize ati “Niba mu kigo wariraga amafaranga 15,000 cyangwa 18,000 hagasigara ayo kwikenuza n’utundi […] bibaye kujya hanze uzasanga ibiciro byaho biri hejuru ukwezi kwarangira umuntu afite imyenda myinshi cyane ku buryo no kwiga byakunanira.’’

Undi ati “Nubwo amafaranga yatindaga ariko kurya mu kigo byadufashaga kuko barekaga umuntu akarya amafaranga yaza tukazishyura urumva ko ubu bigiye guhinduka.’’

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko ubusanzwe amafaranga yatangwaga na REB akagera ku banyeshuri aciye kuri konti y’ikigo bigatuma atinda kubageraho, ariko itegeko rishya ryasohotse rivuga ko amafaranga azajya aca muri BRD ahabwe umunyeshuri biciye kuri konti ye, ngo ibi bizatuma nta gutinda kubaho.

Umuyobozi muri kaminuza y'u Rwanda ushinzwe Imari, Prudence Rubingisa, yahumurije abanyeshuri ko n'ubwo hari impinduka ariko hari n’amasezerano bagiranye na ba rwiyemezamirimo.

Ati “Twumvikanye na ba rwiyemezamirimo bazajya bateka ku buryo umunyeshuri ashobora kugaburirwa mu gihe cy’amezi atatu amafaranga ataraza.’’

Ibikorwa byo kwakira abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda byatangiye tariki 14 bikazageza tariki 18 Nzeli, aho bari kubafasha kusobanukirwa n’ibijyanye n’ikigo n’imibereho yo muri Kaminuza.