{Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, ashimangira ko abiga filosifiya (philosophie) bakwiye uba indorerwamo y’ubuhanga n’ubumenyi bafite mu Banyarwanda.}
Ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 25 Seminari Nkuru ya Filozofiya y’i Kabgayi imaze ishizwe mu kwezi gushize, Guverineri Munyentwari yasabye icyiciro cya filozofiya kugendera mu murongo wo kuba indorerwamo kuko ubumenyi bafite butanga umwanya wo gutekereza kure no gushaka ibisubizo biruhanyije mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Uwiga filosofiya ntabwo ata igihe kuko ahuza ubuhanga n’ubuzima rubanda babayemo bityo agakora ibinyura benshi abandi bakanezezwa no kubimenya mu gihe babihuje n’ibiba”.
Padiri Kayisabe Vedaste Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi avuga ko bari kurushaho gutekereza ku buzima bw’Abanyarwanda, bafasha n’abadafite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kuba bakwiga filosofiya ku bufatanye n’Ishuli Gatolika rya Kabgayi riteganya gutangiza iki cyiciro umwaka utaha.

Nubwo bizwi, binamenyerewe ko kwiga mu iseminari biganisha ku kwiyegurira Imana nk’umusaseridoti, imibare igaragaza ko muri iyi seminari abamaze kuyigamo 1750, abagera ku 573 ari bo bashoboye gukora uyu murimo mu gihe abandi kuri ubu bari mu buzima busanzwe.
Muri uyu muhango wo kwizihiza Yubile kandi wagaragayemo benshi mu bihayimana bagizwe n’umubare munini w’abasaseridoti.

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène Umwepiskopi wa Cyangugu akaba n’ushinzwe amaseminari mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda, yagarutse ku murimo seminari yagiriye igihugu haba mu kwigisha abayobora intama za Nyagasani ndetse n’abatarabakomeje umuhamagaro bakaba batanga umusanzu wabo mu buzima busanzwe n’abaturage bazi icyo igihugu kibasaba nk’abagaragu b’Imana.

Aha agaruka ko n’uyu munsi seminari itorohewe n’amateka yashegeshye igihugu kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri yapfushije abafaratiri 17 n’abarimu batatu bigishaga muri iyi seminari ndetse byatumye inimurirwa i Nyakabanda mu gihe cy’imyaka ine.
Iseminari nkuru ya Filozofiya yatangiye mu mwaka wa 1989 itangirana abasaga 125 bari bavuye mu maseminari nka Rutongo na Nyakibanda, ikaba kuri ubu yaranizemo n’abanyamahanga. Kuva yashingwa nta munyarwanda wayizemo wabaye umwepiskopi mu gihe umwe mu banyamahanga bayizemo ukomoka muri Cameroun yahawe inkoni y’ubushumba mu gihugu cye.






Ibitekerezo 0