Bamwe mu bahuguwe barimo Umuyobozi w’iyi nkambi irimo abagera ku 18764 n’abandi bayobora ibyitwa amakaritsiye na viraje bigize iyi nkambi bagera kuri 78, Bahugurwa na Inspector of Police (IP) Ignace Uwayo ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe.
Bimwe mu byo IP Uwayo yigishije aba bayobozi b’Inkambi ya Kigeme, harimo ubwoko b’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana na bimwe mu bitera abantu gukora ibyo byaha ndetse n’uko babirwanya.
Yabigishije kandi uko banamenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zifate ababikoze zinafashe ababikorewe.
Yabagaragarije uko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa akenshi n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izitwa Muriture, Ibikwangari, n’izindi.
IP Uwayo yagize ati:"Abanyoye ibiyobyabwenge bateza umutekano muke aho bari. Akenshi, uzasanga ari bo bakubise abantu no kubakomeretsa, gufata ku ngufu, cyangwa gusambanya abana. Ni yo mpamvu mukwiye gukangurira abo muyobora kutabinywa, kutabicuruza,no kutabikwirakwiza kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bishobora no gutera uburwayi butandukanye ababinywa nko kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bishobora no gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi buvamo rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe no kuva mu ishuri ku rubyiruko rwiga, kujujubywa no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.
IP Uwayo ati:"Mu nama mugirana n’abo muyobora, mujye mubigisha ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kandi mubakangurire kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo n’ibindi byaha muri rusange."
Umuyobozi w’iyi nkambi Uwambayikirezi Rosette, yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka Karere ku bumenyi yabahaye ndetse n’inama yabagiriye anasaba abo afatanyije na bo kuyobora iyi nkambi gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gusangiza ubumenyi bungutse abo bayobora.





Ibitekerezo 0