Aya ni amagambo akubiye mu butumwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yageneye abana bavutse ababyeyi babo bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahugurwa y’umunsi umwe bateguriwe n’Umuryango Hope and Peace Foundation.
Kalinganire Alphonse wari uhagarariye iyi komisiyo yibukije aba bana ko ari abana b’igihugu ko badakwiye kwiyumva nk’imfubyi cyangwa abana badafite aho bakomoka.
Kalinganire yagize ati “ Mwigirire icyizere mwirinde kwishora mu nzangano no kwihorera kuko hari bamwe mu bana muruta bitwa ko bafite ababyeyi.”
Ubu butumwa kandi buhuye n’ubwatanzwe n’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Mukagasana Yolande, wabwiye uru rubyiruko ko ari imbuto z’umuruho zeze ku giti cy’umuruho, ko ari icyizere cy’u Rwanda rw’ejo.
Abana bibumbiye muri uyu muryango bagaragaje uburyo batorohewe n’ingaruka z’uburyo bavutsemo n’ibibazo bahura na byo birimo kuba umuryango nyarwanda utabumva ariko ko bashima ibigenda bikorwa mu rwego rwo kubahumuriza no kubagaragariza urukundo.
Umwe muri bo wo mu Murenge wa Rusororo avuga ukuntu yamenye uburyo yavutse bikamugora kubyakira ariko ubu akaba yarabyakiriye, yariyemeje gutera imbere.
Ati “Naje kumenya uko navutse nsanga atari ibintu byiza bituma ntabasha kubyakira ariko kuva mbonye umuryango Hope and Peace Foundation uraduhuza nsanga si njye njye nyine ufite iki kibazo numva ko ngomba kubivamo ngatera intambwe ngana imbere.”
Naho Umuyobozi w’uyu muryango, Honoline Uwababyeyi, avuga ko bazakomeza kuba ijwi ry’aba bana kugira ngo uburemere bw’ibibazo bafite burusheho kumvikana kuko barimo abataye amashuri kubera amikoro, abatagira ibibatunga n’ibindi bibazo bikomeye biterwa n’ingaruka z’uko bavutse.
Iki gikorwa cyitabiriwe na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga basezeranyije aba bana ubuvugizi mu bihugu batuyemo no kujya babakurikiranira hafi kuko ari ikimenyretso cy’uko mu Rwanda hari ubumwe n’ubwiyunge.
Umuryango Hope and Peace Foundation ubumbiye hamwe urubyiruko rugizwe n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside,abana barokotse Jenoside n’abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside bose hamwe bakaba ari 419.
Abahuguwe ni abo mu cyiciro cy’abavutse ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Ibitekerezo 0