{Nyuma y’amakuru yatangajwe na Visi Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Bakunzibake Alexis avuga ko muri Gereza ya Remera hafungiye abantu basaga 400 nyamara barasoje ibihano byabo,umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa Maj Gen Rwarakabije Paul aratangaza ko aya makuru atari yo.}
Aya makuru yamamaye ubwo Bakunzibake yumvikanaga ku maradiyo ya BBC n’Ijwi rya Amerika, avuga ko abagororwa bagera kuri 450 muri Gereza ya Remera bafashwe nabi bakubitwa batanagaburirwaku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukwakira ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2012.
Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika Mukurarinda Alain, yatangarije IGIHE ko uburemere amateko iri kosa mu Rwanda butuma bitashoboka ko abantu basaga 400 bakomeza gufungwa mu gihe barangije ibihano byabo.
Mukurarinda yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu abo bantu bose baduca murihumye kuko kugeza magingo aya iyo inkiko zashoje imanza abagororwa bahita bafungurwa ndetse n’ubushinjacyaha butegekwa gusura amagereza rimwe mu gihembwe kugira ngo raporo z’uburyo irangiza ry’imanza zagiye zubahirizwa.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko bitumvikana uburyo Inama ya Leta y’Ubucamanza yafunguye by’agateganyo abantu babarirwa mu bihumbi mu ntangiriro z’umwaka w’2012 ikaba yakwirengagiza abandi 400 bivugwa ko banarangije ibihano.
Aya makuru ya PS Imberakuri yatumye tuvugana na Gen.Rwarakabije kugira ngo agire icyo ayatangazaho nk’umuntu ukuriye urwego rushinzwe amagereza, atangira atubwira ko amaze iminsi asura amagereza mu rwego rwo gukemura ibibazo.
Yatubwiye ko mu cyumweru gishize yageze muri Gereza ya Ngoma akahasanga abantu umunani gusa bashoje igihano cyabo batarafungurwa, yongeraho ko yahavuye akemuye ikibazo cyabo.
Ku bivugwa ko hari abantu basaga 400 bagifunze mu gihe ibihano byabo byarangiye, Gen.Rwarakabije yagize ati ”Ibyo ni amakabyankuru ashingiye ku bihuha kuko uwo mubare ntushoboka ahubwo abo babivuga bamaze igihe bahererekanya ibinyoma bifashishije ikoranabuhanga.”
Kuba bamwe mu bagororwa bajyaga baca impapuro ncarubanza zabo bagamije kudindiza inkiko bigatuma nyuma y’igihe bongera koherezwa mu mirenge yabo, ni zimwe mu mpamvu zatumaga koko bigaragara ko bamwe mu bashoje ibihano byabo batinda kurekurwa.

Ibitekerezo 0