Mu Mudugudu wa Birwa uherereye mu Kiyaga cya Burera mu Murenge wa Kinoni, abaturage bahatuye bavuga ko bafite ikibazo cy’aho kwivuriza, kubera ko ‘Poste de Sante’ bari barubakiwe imaze umwaka nta muganga uyirangwamo.

Bamwe mu batuye kuri iki Kirwa batangarije TV1 ko bakora urugendo rw’umunsi wose mu mazi, bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ntaruka.

Umwe yagize ati ‘Poste de Santé’ twari dufite imaze umwaka idakora kubera ko nta baganga bahari, bigatuma dukora urugendo rwo mu mazi haba ku manywa cyangwa nijoro, ibintu bishobora kutugiraho ingaruka zitandukanye.”

Nk’uko bakomeza babivuga, abana n’abagore ni bo bagerwaho n’ingaruka zikomeye kubera iki kibazo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ntaruka,Uwamahoro Espérance, ari na cyo gifite mu nshingano iyi ‘Poste de santé’ avuga ko kudakora kwayo byatewe n’uko hari abaganga babiri basezeye ku kazi.

Yagize ati “Mu bakozi icyenda bakoraga kuri iriya ‘Poste de Sante’ hari babiri basezeye bituma haba ikibazo.Ariko ubu twafashe ingamba zo gushaka abandi babasimbura.Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, iyi ‘Poste de santé’ izaba yatangiye gukora amasaha 24/24.”

Iyi ‘Poste de santé’ yubatswe mu mwaka wa 2010, ikaba yivurizwaho n’abaturage bagera kuri 374, mu rwego rwo kubagezeho ubuvuzi bw’ibanze, kugira ngo bajye bivuza batabanje gukora urugendo rurerure rwo mu mazi.

Ikirwa cya Burera
Ikirwa cya Burera