Abaturage babyiyemeje kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeli ubwo Banki y’Abaturage y’u Rwanda,BPR yatangaga ibihembo ku banyamahirwe bafitemo konti banabashije kwizigama.

Ubuyobozi bwa BPR bwavuze ko bwasuye abatuye i Gicumbi bugamije kubakangurira kwizigama no gukoresha amabanki mu rwego rw’umutekano w’ibyabo.

Uwungirije umuyobozi wa BPR ishami rya Gicumbi, Marie Providence Uwineza, yashimangiye ko aho igihugu kigeze nta ugikwiye kubika mu ihembe nk’uko byahoze.

Ati “Kera wasangaga abantu babika mu ihembe cyangwa n’ahandi biboneye ariko ubu aho igihu kigeze ibyo ntibikwiriye haje amabanki afasha kwizigama atanga n’inguzanyo akwiye kubyazwa umusaruro.’’

Yongeyeho ko kubasanga aho bari bakabaha n’ibihembo bituma barushaho kwiyumvano umuco wo gukorana n’amabanki.

Yagize ati “Iyo rero BPR yaje nk’aha abaturage bayiyumvamo bagasobanukirwa ko atari ubucuruzi gusa ahubwo ko ikigamijwe ari ubufatanye mu guteza u Rwanda imbere.’’

Kamanzi Augustin, umuturage w’i Gicumbi yavuze ko nta konti yagiraga muri banki gusa ko yumvaga ko ziganwa n’abifite gusa.

Ati “Ngiye guhita mpfunguza konti sinari narasobanukiwe ko hari konti umuntu adakatwa amafaranga[…] natekerezaga ko banki ari ari iz’abifite.’’

Yongeyeho ati “Ugomba gukoresha amafaranga neza ukanizigama kuko ejo tutazi icyo hahatse.’’

Banki y’Abaturage ikomeje igikorwa cyo gusobanurira abaturage umuco wo kwizigama mu bice bitandukanye by’igihugu, aho inatanga ibihembo.

Abatsindira ibihembo ni abafite nibura ibihumbi 50 muri BPR aho nomero za konti zishyirwa hamwe hagatoranywamo abanyamahirwe bagahamagarwa bakaba ibihembo bya bo.

Mu bihembo bitangwa harimo moto, amagare, amafaranga y’ishuri, televiziyo, matela, inka, imashini zuhira imyaka n’ibindi.

BPR ivuga ko igihembo nyamukuru kizatangwa ari inzu ifite agaciro ka miliyoni 50 muri uku kwezi kwa Nzeli, gutsindira iyi nzu ngo bisaba nibura kuba ufite amafaranga ibihumbi 500 kuri konti ya BPR.