Ni ibikorwa iki kigo kizafatanyamo n’u Buholandi binyuze mu mushinga ‘Water for Growth’ hagamijwe gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’ibiza cyaterwaga n’uyu mugezi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi abantu batari bake basizwe iheruheru n’imyuzure yakomotse kuri uyu mugezi, yangije imyaka yabo, inzu n’ibindi.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amazi, mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime, yavuze ko hari gahunda yo kubaka urukuta rukumira aya mazi.

Yagize ati “ Mu minsi itaha hari gahunda yo kureba ukuntu twakumira mu buryo buhoraho aya mazi aza ari menshi. Turashaka kubaka urukuta rukomeye; inyigo irimo gukorwa izerekana ukuntu tuzafunga burundu aya mazi.’’

Yakomeje yibutsa aba baturage ko aribo ba mbere bagomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bitezwa nuyu mugezi, birinda gukora ibikorwa byangiza amashyamba awukikije, nko kuragira amatungo hafi yawo, gutema ibiti no gucukura umucanga muri uyu mugezi mu buryo bunyuranije n’amabwiriza.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo no gutera ibiti n’urubingo ku nkengero z’uyu mugezi mu tugari twa Kamuhoza na Mahoko mu Murenge wa Kanama.

Abaturage ba Kanama batera imigano izafasha mu gukumira ibiza biterwa n'amazi menshi ya Sebeya
Abaturage ba Kanama batera imigano izafasha mu gukumira ibiza biterwa n'amazi menshi ya Sebeya
Abitabiriye ibirori by'umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi banakoze umuganda wo gutera ibiti hafi ya Sebeya
Abitabiriye ibirori by'umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi banakoze umuganda wo gutera ibiti hafi ya Sebeya