Ibi bikorwa byo guhanga ibikorwaremezo by’amazi no kuyongera biri muri gahunda ya MININFRA yo kuyageza mu yindi mijyi mito 6 yunganira Kigali irimo Rubavu, Musanze, Huye, Rusizi, Nyagatare na Muhanga.

Abaturage ibihumbi 80 bo mu mirenge 9 mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bagiye kubona amazi meza aturutse ku muyoboro mushya uri kubakwa kuva mu isoko ya Bigutu iherereye mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Abaturage bari barazahajwe n’indwara ziterwa n’amazi mabi yo mu kiyaga cya Kivu, imigezi n’ibishanga bakoreshaga, ariko ubu icyizere cyo gutangira gukoresha amazi meza ni cyose kuko bamwe batangiye no kuyavomaho.

Nzabonimpa Jérome, utuye mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke yagize ati “ Aya mazi agiye gusakara mu baturage bagubwe neza. Mbere twavomaga ibinamba, n’Ikivu ariko tunejejwe n'uko atugezeho.”

Nsabimana Egide wo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi we yagize ati “Aya mazi natugeraho tuzaba turuhutse ay’Ikivu kuko adutera inzoka, kandi biragoranye kubona ubushobozi bwo kuyateka.”

Ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubwa WASAC batangaza ko mu minsi mike ikibazo cy’amazi kizaba cyamaze kubonerwa umuti urambye.

Kwihangana Jean Nepo, umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe amazi n’isukura avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi adahagije mu karere ariko ngo mu ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, abaturage bazaba batangiye kuvoma amazi meza.

Ati “Hariho ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi ahagije muri Rusizi. Twagize amahirwe tubona isoko y’amazi n’ubushobozi bwo kuyibyaza umusaruro, ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka. Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu abaturage bazaba bari kuvoma amazi meza.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu, Kankindi Léoncie avuga ko uyu muyoboro w’amazi uzagabanya ibura ry’amazi mu mirenge icyenda harimo itanu yo muri Rusizi ariyo Giheke, Kamembe,Gihundwe,Nkanka na Mururu.

Akomeza avuga ko uyu muyoboro w’amazi numara kuzura bizatanga ishusho nziza y’umujyi wa Rusizi kuko bitaba bisobanutse kunganira umujyi wa Kigali udafite ibikorwa remezo by’ibanze nk’amazi.

Umujyi wa Kamembe uzazamura umubare w’abaturage bafite amazi aho uzava kuri 69% bakagera kuri 72%.

Uyu muyoboro w’amazi ureshya na Km 124 wubatswe ku nkunga ya Minisiteri y’ibikorwaremezo, ushyirwa mu bikorwa n’ikigo gitunganya amazi WASAC n’uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Uzuzura utwaye Miliyari 3 na Miliyoni 223 z’amafaranga y’u Rwanda , ukazaha amazi abaturage ibihumbi 80 bo mu mirenge 4 y’akarere ka Nyamasheke n’imirenge 5 y’akarere ka Rusizi.

Amazi meza aturuka ku isoko ya Bigutu azahaza imirenge icyenda yo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi
Amazi meza aturuka ku isoko ya Bigutu azahaza imirenge icyenda yo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi
Umuyoboro wa Kilometero 124 uzahaza abaturage basaga ibihumbi 80
Umuyoboro wa Kilometero 124 uzahaza abaturage basaga ibihumbi 80

[email protected]