Ni ubutumwa bahawe mu gikorwa cyabereye mu Kagari ka Shango mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Ni mu bukangurambaga bwakozwe binyuze mu mushinga uzamara imyaka itatu witwa ‘Baho Neza Twite ku Buzima bwo mu Mutwe’ GAERG ifatanyamo na Imbuto Foundation.
Uwo mushinga ufasha abatewe inda imburagihe, abakoresheje ibiyobyabwenge, abafite uburwayi bwo mu mutwe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite amakimbirane mu miryango, ukorera mu turere twose tugize u Rwanda.
Mu kiganiro yagejeje ku baturage bo mu Kagari ka Shango, Umuhuzabikorwa muri Gahunda y’Isanamitima n’Ubudaheranwa muri GAERG, Murenzi Patrick, yashishikarije abaturage kujya kwa muganga mu gihe batameze neza mu mutwe.
Yagize ati “Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, bwagaragaje ko 95% baba bazi ko kwa muganga batanga ubufasha ku ndwara zo mu mutwe, ariko abajyayo ni 5% bonyine.”
“Ubwonko bwacu iyo ububitsemo ibitekerezo byinshi bibi, bigera aho bigashwanyuka bikaba byatera uburwayi bwo mu mutwe ukaba wagenda no mu nzira utambaye. Iyo ugize agahinda gakabije, nta byishimo ujya ugira usanga icyo utekereza ari ukwiyahura gusa. Igihe ufite agahinda gakabije wakegera abahumurizamutima bakwegereye, cyangwa ukajya kwa muganga akagufasha.”
Umuganga w’Indwara zo mu Mutwe mu Kigo Nderabuzima cya Nduba, Umutoni Belyse, yavuze akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe n’ibishobora kubuhungabanya.
Ati “Umutwe ni ryo pfundo rya buri kimwe dukora kuko iyo mu mutwe hatameze neza n’ibindi ntibigenda neza. Ihohoterwa, amakimbirane mu miryango, gutakaza ibyawe wakundaga, kwicirwa abawe no gukoresha ibiyobyabwenge bishobora guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe."
“Mu gihe rero utameze ufite agahinda gakabije, hari abahumurizamutima, wabagana cyangwa bakakohereza ku kigo nderabuzima. Mwirinde ikintu cyose gishobora guteza uburwayi bwo mu mutwe.”
Abaturage bitabiriye icyo gikorwa bagaragaje imbamutima zabo, bagaragaza inyungu bagize nyuma yo kwegerezwa abantu bashobora kubafasha mu gihe bahuye n'ibibazo.
Nyiransabimana Divine, yagize ati “Nagize ibibazo byo kubura ababyeyi ndi mutoya, nkura ntabana neza n’abandi kuko nabonaga buri muntu wese nk’umuntu mubi, ariko naje kwegera abahumurizamutima, ubu mbana neza n’abandi.”
Manirakiza Ephraim na we yavuze ko yari yarahungabanyijwe no guhomba imitungo ndetse n’amakimbirane mu muryango bimutera agahinda gakabije ariko yegereye abahumurizamutima baramufasha ubu akaba ameze neza.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu ndwara zo mu mutwe iyiganje cyane ari agahinda gakabije, usangana umuntu umwe mu bantu 10 bari hagati y’imyaka 14 na 65.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abantu bafite ubu burwayi bwo mu mutwe bukomeye ku Isi yose ari 1,5%.










Ibitekerezo 0