Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, ubwo mu Nteko Ishinga Amategeko hamurikwaga ibyavuye mu biganiro intumwa za rubanda zagiranye n’abaturage mu mirenge 336 yo mu turere 30 tugize u Rwanda, babazwa ku birebana n’ubusabe bw’abarenga miliyoni eshatu ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Ubwo Visi Perezida wa Kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, yagezaga ku nteko rusange ibyavuye mu biganiro n’abaturage, yavuze ko intumwa za rubanda zaganiriye n’abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, abantu 10 aba ari bo basaba ko ingingo ya 101 itavugururwa.
Umwe mu basabye ko ingingo ya 101 itavugururwa ngo yagize ati “Mwisubizaho ubwami kuko gukuraho umubare wa manda ni ukugarura ubwami.”
Abandi nabo bagaragaje ko Perezida Kagame yongeye kwiyamamaza byaboneka nabi imbere y’amahanga mu gihe hari n’abavuze ko yayoboye neza akwiye kuruhuka.
Abadepite batoye bose umushinga w’ivugurwa ry’Itegeko Nshinga, hanashyirwaho na Komisiyo yo gukurikirana imirimo y’ivugururwa ryaryo.


Ibitekerezo 0