{Bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR batahutse mu Rwanda banenga igikorwa cy’abarwanyi b’uyu mutwe berekana ko bashyize intwaro hasi, nyamara ngo bo ari ukujijisha amahanga.}

Capt Habineza Jean Claude uherutse gucika abayobozi b’umutwe wa FDLR yasobanuye ko ubushize babeshye amahanga ko bashyize imbunda hasi, kandi barazisubizwaga.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yagize ati Twagiye i Rusamambo baratubwira ngo tugiye gutanga imbunda, Lt Col Vumilia atubwira ko dutanga imbunda nta kibazo kuko ngo inshyashya zihari turishima, abanyamakuru barafotora bamaze kugenda buri wese asubirana imbunda ye.”

Akomeza avuga ko bya bindi bakora by’uko batanze imbunda ari urwiyerurutso ngo amahanga yemere ko bagamije amahoro.

Icyo gihe bamaze kwerekana ko bazishyize hasi nyuma bakazisubizwa, ngo bakoreshejwe inama n’abitwa Col Kadasi, Mazizi na Gashirabake, bababwira ko bagiye gukaza umurego mu guhungabanya umutekano nyuma yo kwereka amahanga ko barambitse hasi intwaro.

Uretse kuzisubirana kandi, uyu mutwe wagiye uhabwa n’abayobozi bawo amadolari ya Amerika 20 buri muntu, icyo gihe ngo bavuye ahitwa Kinani bajya hagati y’ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo, no hafi y’ahitwa kuri antene eshatu.

Uretse kubeshya ku ntwaro, ngo abagize FDLR banabeshya ko bajyanwaga i Kisangani ngo nabyo birimo kujijisha amahanga nk’uko byasobanuwe n’umwe muri aba bahoze muri FDLR wahungutse.

Yagize ati“Kurwanywa cyeretse Loni ishyize ingufu kuri Leta ya Congo ikareka kubafasha kuko muri iyi minsi barimo gufata abantu bakabajyana mu makambi ngo bashyize intwaro hasi bagamije kurangiza intambara, kandi bafata abasirikare bamugariye ku rugamba bakabajyana n’imbunda byashaje.”

Ikindi ni uko ngo mu biyerekana hatarimo abayobozi nyabo bakomeye ba FDLR ahubwo ngo haboneka abato baba bameze nk’abakingiye abayobozi babo banakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sgt Ntibiramira Emmanuel yagize ati “Bagenzi bacu bave inyuma bime amatwi abaguma kubabeshya ngo bazapfa nanjye naje mfite ubwoba ariko namaze kubibona, abo baguma bababeshya bazi ibibi bakoze, bagira ngo dukomeze tubabere udukingirizo, tubashakire imibereho, benshi bifitiye abana babo biga mu mahanga, bagize abana b’Abanyarwanda abacakara birirwa babacururiza inka n’ibindi …bagashakira ubuzima abana babo kubera ibibi bakoze.”

Uyu wahoze muri FDLR akomeza asaba bagenzi be batagira icyo bikekaho gutaha kuko ngo usanga ari nabo boherezwa mu bikorwa bitandukanye ngo bagaragare kuko nta kijyanye na Jenoside bakekwaho.

Ntibiramira avuga ko abashyirwa imbere harimo abangana nawe nk’umuntu winjiye muri FDLR mu 1997 atangira kurwana mu ntambara y’igicengezi afite imyaka 16. Ubu yarabacitse ari mu Rwanda.

U Rwanda rwahaye karibu abo mu mutwe wa FDLR, basabwa gushyira intwaro hasi, bagataha, abashinjwa ibyaha bakabiryozwa, abere bakanyuzwa mu Kigo cya Mutobo bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ibi u Rwanda ruvuga FDLR yo ntibikozwa, yo ivuga ko ikeneye ibiganiro nyamara yaratsembewe na Leta y’u Rwanda ko nta biganiro yagirana n’umutwe w’abasize bakoze Jenoside.

Ikigezweho ubu ni ugushyira intwaro hasi kw’abarwanyi ba FDLR, abazishyize hasi aho gutaha bakajyanwa mu nkambi ya Kisangani. Uyu mutwe wahawe igihe cyo gushyira intwaro hasi, abatazabikora bazaraswaho mu ntangiriro za Mutarama nk’uko Loni yagiye ibitangaza.