{Mu gihe igishushanyo mbonera kiri kunozwa, abafite ubwubatsi mu nshingano zabo bari kurushaho kugisobanurirwa kugira ngo bizabafashe mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo.}

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2013 nibwo bamwe mu bagize umuryango w’abenjeniyeri n’ abashushanya inyubako (Association of engineers and architects) bahuriye mu nama ya kabiri n’abakozi b’ Umujyi wa Kigali bafite igishushanyo mbonera cy’Umujyi mu nshingano zabo, babasobanurira imitere yacyo kugira ngo barusheho kugisobanukirwa, ndetse banatange ibitekerezo binyuranye kuri cyo kuko aribo bafite mu nshingano zabo gutegura, gushushanya, no gukurikirana imishinga y’ubwubatsi.

Mupende Uwanziga Liliane, umuyobozi w’ishami ry’imiturire mu Mujyi wa Kigali yagize icyo yibutsa abo benjeniyeri n’abashushanyi b’inyubako agira ati “Ni byiza ko mbere yo gutegura umushinga w’ubwubatsi mwajya mubanza kureba neza ku gishushanyo mbonera kugira ngo mumenye igikorwa mushaka gukora, agace kemewe gukorerwamo, bityo bizabafasha kwihutisha umushinga kandi mube munirinze kuba uwo mushinga wasubizwa inyuma igihe ugeze ku bagomba kuwiga.”

Mupende yakomeje agaragaza ko ari byiza kandi kwiga uburyo inyubako ziteganywa kubakwa zazajya zishyirwamo uburyo burondereza ingufu z’amazi n’amashanyarazi kuko zikiri ikibazo gikomeye mu Rwanda hose.

Munyemana Eliab, umwenjeniyeri wibanda cyane ku bwubatsi bw’imihanda yatangaje ko hakiri inzira ndende yo gusobanurira abaturage igishushanyo mbonera kugira ngo barusheho kugisobanukirwa kuko bizabafasha kwitabira gukurikiza ibyo giteganya.

Abakozi b'Umujyi wa Kigali bo mu gashami k'imiturire
Abakozi b'Umujyi wa Kigali bo mu gashami k'imiturire
Abenjeniyeri n'abashushanya inyubako mu nama n'Umujyi wa Kigali
Abenjeniyeri n'abashushanya inyubako mu nama n'Umujyi wa Kigali