{ Gasabo - Bamwe mu bagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bataha mu duce twitaruye umujyi nk’agace ko mu Murenge wa Kinyinya baratabariza ubuyobozi kugira icyo bukora kuko batabona imodoka zibacyura mu masaha yo kuva ku kazi. }
Bamwe muri abo bagenzi bavuga ko iyo bavuye ku kazi mu masaha ya nimugoroba, usanga abashoferi banga kubatwara ngo barabanza batware aho bari bubone abagenzi bagarura mu mujyi.
Hitimana afite imyaka 34, avuga ko ngo n’iyo habonetse imodoka itwara abagenzi bagana mu gace ka Kinyinya harimo n’abataha Nyarutarama, abashoferi bashyiraho amabwiriza y’uko umugenzi uri bwicare mu modoka ari uko utari bubasabe kumucisha ku Gishushu akomeza i Nyarutarama.
Hitimana yagize ati: “Abagenzi bategera ku Gishushu bagana Kinyiya turateseka cyane kuko tumara igihe kinini dutegereje imodoka. Ngo n’iyo bagiye gutegera mu mujyi ahahoze hitwa kuri ETO usanga abashoferi babanza kwitwarira abagana ahandi bakavuga ko batatwara abagana i Kinyinya kuko imodoka zabo zigarukira aho maze bakabihomberamo.”
Ingabire Florence we ufite imyaka 38 avuga ko kuva hafi saa mbili umugenzi ugana Kinyinya aba atagishoboye kubona imodoka imucyura. Agira ati: “Mu masaha ya nimugoroba nko kuva mu masa mbili hano nta modoka iba ihari, usanga abagenzi buzuye hano bakabura uko bataha”.
Colonel Twahirwa, ukuriye koperative y’abatwara abagenzi yakomotse ku cyari ATRACO aravuga ko ikibazo cy’abagenzi bataha mu nkengero z’umujyi bakizi, ariko ngo bagiye kongera imodoka zitwara abantu mu masaha akuze ku gira ngo zunganire izisanzwe.
N’ubwo iyi koperative ishinzwe gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali ivuga ko igiye kongera amamodoka muri utwo duce, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwo bukaba buvuga ko buhwiturira bene abo bashoferi kugera mu bice byose by’umujyi abagenzi hatitawe ku kubura abo bagarura. Ngo urwo ni urwitwazo rudafite ishingiro ariyo mpamvu babasaba gutwara abantu kugeza abagenzi bashize mu mayira.
Rurangwa Claude afite mu nshingano ze ibyo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “Sinibaza neza ko hari ahantu imodoka yajya ikagarukira aho, njye simbyemera. Abashoferi bakunda kubigira uwitwazo ariko tubahwiturira gutwara abantu kugera abagenzi bashize mu mayira”.
Rurangwa yongeye ati: “Ubu dutegeka abashoferi gukomeza gukorera ku mirongo basanzwe bakoreraho. Bityo rero umushoferi dufatiye mu makosa tukaba tumuhana. Abashoferi nibubahe abagenzi nta kwanga kubatwara, nta no kubata mu nzira.”
Yakomeje avuga ko mu bihano baha abashoferi bitwara gutyo harimo no gufungirwa imodoka mu gihe runaka.
Nk’uko Rurangwa akomeza abivuga ngo ubu Umujyi wa kigali uri gushaka ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kongera imodoka nini ndetse n’umubare wazo. Uko umujyi wa Kigali ugenda utera imbere ninako abaturage bawimukamo biyongerera mu nkengero zawo ariko bagakomeza kuwukoreramo. Aba bakaba bakomeza gukenera imodoka zibatwa n’izibavana ku kazi kabo ka buri munsi.

Ibitekerezo 0