{Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cy’ubutabazi zitanga amaraso ku bushake azifashishwa guha indembe ziyakeneye mu bitaro.}

Igikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, kitabiriwe n’amagana y’abasirikare. Kije kandi mu gihe Ingabo z’u Rwanda ziri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bitandukanye(Army week).

Umuyobozi w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Maj. Gen Augustin Turagar, yasabye ingabo z’u Rwanda gukomeza kwitangira igihugu batanga amaraso bakazirikana ko kuyatanga ari ugutabara.

Uyu muyobozi w’Ingabo yakomeje agaragaza ko ingabo z’u Rwanda gutanga amaraso ari ikintu cyoroshye cyane, ugereranyije n’ubwo bari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Mu Rwanda rwacu ntacyo tudashobora gukora kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bube bwiza. Ni muri urwo rwego twasabye ko ibyo twakora byose by’ubufasha habaho no gutanga amaraso yacu kugira ngo afashe abandi. Ariko mujye mwibuka ko hari n’igihe mwayamenaga mu kigarama ukaba wanapfa n’amaraso yamenetse tukagushyingura bikarangira. None aya ni ukuyakuramo akaramira mugenzi wawe nawe ejo akazakuramira igihe uyakeneye.”

Sergent Ndahimana Alphonse witabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso yavuze ko ari byiza kandi nta kibazo bitera kuko abimenyereye.

Dr. Gatare Swaibu , Umuyobozi rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, yashimiye iki gikorwa cy’ingabo z’u Rwanda kizongera ikigega cy’amaraso mu Rwanda.

Yakomeje anashishikariza Abanyarwanda kwitabira gutanga amaraso yo gutabara, kuko nubwo u Rwanda ruhagaze neza ku kigega cyayo, ruracyari inyuma ku ntego y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, risaba ko byibura buri gihugu abantu 10 mu 1000 bagomba kuba batanga amaraso, mu gihe Rwanda abayatanga ari 4.5/1000.

[email protected]