Ni akazi ariko gasaba ubwitange, ubunyamwuga n’umurava, kuko ari urugamba nk’urundi rushobora kugira inkomere n’abahasiga ubuzima, ariko ibyo ntibikome imbere Ingabo z’u Rwanda na Polisi, intego ikaba kugarura no kubungabunga amahoro.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yatangaje ko aho Ingabo z’u Rwanda zerekeza ziba zizi ibishobora kuba byose, zikazirikana gutabara abasivile nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Kigali ku gutabara abasivile mu ntambara, yasinywe mu 2015 n’ibihugu byohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro.
Nk’uko RNA yabitangaje, ubwo Gen Nyamvumba yari mu kiganiro cyateguwe na CICR ku mbogamizi n’ibikurikizwa mu kurinda abasivile, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zihaguruka zumva neza inshingano zifite.
Yagize ati “Abasirikare bacu boherezwa muri ubwo butumwa babizi kandi biteguye kwitangira kurengera abasivile, bakabungabunga amahoro n’umutekano. Mbere yo guhaguruka, abasirikare bacu babanza kwigishwa ku mateka n’impamvu z’amakimbirane ari mu gihugu bagiye gutabaramo.”
Yakomeje avuga ko kumenya ibyo byose bibafasha kurinda absivile uko bikwiye.
Gen Nyamvumba yshimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziba zizi neza ko ubwo butumwa bushobora no gutwara ubuzima.
Ati “Babyemera batitaye ku kiguzi cyose byasaba. Kujya mu butumwa bw’amahoro wizeye ko uzagaruka ntacyo ubaye ntiwaba uri umusirikare nyawe. Muri ubwo buryo, abasirikare b’u Rwanda 33 baguye mu bikorwa nk’ibyo mu myaka 14 ishize.”
Gen Nyamvumba yashimangiye ko Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, ikiba kiziraje ishinga ari ukurinda umusivile, bitandukanye n’ibihugu bishobora gushyira imbere inyungu zabyo.
Yemeje ko u Rwanda rwabonye ubusabe bwinshi bwifuzaga ko Ingabo zarwo zajya kubungabunga amahoro mu bihugu birimo intambara, ariko hamwe ntizibwemere kubera politiki z’ibyo bihugu zidasobanutse ku buryo byazifasha kurangiza inshingano zo kurinda abasivile, inshingano y’ibanze zigenderaho.
Iki kiganiro cyarimo abadipolomate, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Sezibera Richard; Umujyanama wa Perezida Kagame, Jean-Paul Kimonyo; Umuyobozi w'Ikigo cya Kaminuza gishinzwe gukumira amakimbirane, Prof François Masabo; n’Umuyobozi wa CICR, Pascal Cuttat.
Kimonyo yavuze ko usanga mu mikorere y’Umuryango w’Abibumbye, ibijyanye no kurinda abasivile bidasobanutse neza .
Prof Masabo we yagarutse kuri bimwe mu bibazo bikigaragara, nk’aho usanga hashyirwa imbere umubano ibihugu bifitanye aho kwita ku basivile n’amategeko ingabo zahawe n’ibihugu byazo, hamwe bagategereza uburenganzira bwo kurasa.
Ati “Igishimishije ku masezerano ya Kigali, agerageza kwerekana ko bibaye ngombwa hashobora gukoreshwa imbaraga hagatabarwa mbere na mbere abaturage.”
Amasezerano ya Kigali yashyizweho ku wa 28 Gicurasi 2015 mu nama mpuzamahanga ku kurinda absivile, yahurije mu Rwanda ibihugu 30 bigira uruhare mu butumwa bw’amahoro.
Kugeza muri Nyakanga 2018, habarurwaga ibihugu 44 byashyize umukono kuri ayo masezerano ya Kigali yo gutabara abasivile.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.
Muri Nzeri 2018 habarurwaga ko rufite abasirikare 7112 barimo abagabo 6 772 n’abagore 390. Rukurikira Ethiopia ifite abasirikare 8335.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique.
Bwa mbere Ingabo z’u Rwanda zerekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu 2004.








Ibitekerezo 0