{Urubanza Nzirasanaho Anastase wahoze ari Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aburanamo n’Ubushinjacyaha aho aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakomeje mu Rukiko rukuru aho rugana ku musozo. }
Abatangabuhamya bo ku ruhande rwa Nzirasanaho bakavuga ko yagambaniwe, mu gihe abo ku rundi ruhande bo bavuga ko yajyanye imbunda mu Mataba, igakoreshwa mu gihe cya Jenoside.
Kuwa 14 Nyakanga 2014, urubanza RP0008/14/HCCI Nzirasanaho Anastase aburana n’Ubushinjacyaha, mu Rukiko Rukuru, humviswe abatangabuhamya ku ruhande rwa Nzirasanaho. Muri barindwi bari batumijwe, batandatu ni bo bumviswe kuko undi nta gishya yari kuvuga kitari ibyo abandi bavuze.
Abatangabuhamya ba Nzirasanaho barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abari mu nyangamugayo z’Inkiko Gacaca ndetse n’abakoze Jenoside bakirega, bakemera icyaha bagakora n’imirimo nsimburagifungo (TIG), ubu bakaba bari mu buzima busanzwe ndetse n’uwabaye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Abo batangabuhamya uko ari batandatu bahuriza ku kuba Nzirasanaho yarahimbiwe dosiye y’uko yajyanye imbunda mu Mataba igatiza umurindi abakoraga Jenoside, nk’uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya bo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.
Umwe mu barokotse Jenoside, watanze ubuhamya avuga ko imodoka yazanye Nzirasanaho yayibonye ariko akaba yari yihishe ku musozi yanyuzeho. Nyuma ngo yabonye umusirikare witwa Kayibanda amanukana imbunda ebyiri yerekeza kwa Neretse Fabien.
Abatanze ubuhamya bose bemeza ko Nzirasanaho yari kumwe n’umusirikare mu modoka, hamwe n’abagore babiri n’abana babiri. Bageze mu Mataba bavamo, umusirikare afata imbunda ze ebyiri yerekeza iyo kwa Neretse. Umutangabuhamya umwe yiyemerera ko yatwaje uwo musirikare igikapu yari afite amugezayo.
Ku gushaka kumenya aho kurega Nzirasanaho kujyana imbunda mu Mataba, igahabwa Interahamwe, abatangabuhamya bavuga ko ibyo atari ukuri, kuko iregwa rya Nzirasanaho rikomoka ku kuba hari dosiye z’Inkiko Gacaca zasohotse, zigaragaza ko uwahoze ari Superefe ndetse n’uwari Burugumesitiri muri ako gace bahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ariko Neretse Fabien ngo agirwa umwere.
Abatangabuhamya batatu bavuze ko mu Nteko Rusange y’abaturage bo mu Mataba, Nzirasanaho yayitabiriye, akavugisha ukuri gusesuye, agaragaza uruhare rwa Neretse Fabien mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside. Ibyo ngo byatumye hakorwa dosiye nshya, noneho mu rubanza rwa Neretse umugore wa Murumuna we, ajya umugambi n’abandi baregwaga ibyaha bya Jenoside ndetse na bamwe mu baturukaga i Kigali, ko Nzirasanaho na we bamushyira muri dosiye ya Neretse Fabien.
Abatungwa agatoki mu gucurira umugambi Nzirasanaho bavuzwe mu rukiko, harimo abafungiye ibyaha bya Jenoside, abahungiye hanze y’igihugu ndetse n’abari imbere mu gihugu.
Muramu wa Neretse ngo yaba yaraguriye bamwe kugira ngo bashinjurire Neretse uba hanze. Ku rundi ruhande ngo hari amafaranga yemererwaga abemeye gushinja Nzirasanaho, byatumye bamwe babivugira mu Nteko Rusange mu Mataba, bibaviramo gufungwa. Abandi ngo barayanze burundu ngo kuko basanze ari uguhemuka.
Ikindi bamwe mu batangabuhamya bagarutseho cyatumye uwo bashinjura aregwa, ngo ni uko Nzirasanaho yagambaniwe kubera ko yajyanaga abarokotse Jenoside bakajya gushinja ababiciye, ndetse no gukurikirana imitungo yabo. Ngo kuva ubwo bahise bamwijundika.
Ku bijyanye n’uko ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya babwo bavuga ko hari Abatutsi bishwe, Interahamwe zitijwe umurindi n’imbunda yajyanwe mu Mataba na Nzirasanaho; abatangabuhamya ba Nzirasanaho bavuga ko ibyo atari ukuri kuko na we ahunga yageze mu Mataba abo bamurega barabishe. Umwe avuga ko mukuru we bivugwa ko yishwe tariki ya 27 Gicurasi 1994, nyamara yarishwe tariki ya 17 Gicurasi 1994.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwakomeje guhata ibibazo abatangabuhamya, bunasaba urukiko gukoresha ubushishozi rukareba abavuga ukuri, kuko abatangabuhamya bwazanye, bavuga ibyo bagizemo uruhare. Ikindi bwongeraho ni uko abarokotse Jenoside hari ibyo baba batibuka neza, kuko ubuzima bwabo bwari mu mazi abira, mu gihe abayikoraga bo bidegembyaga.
Ku ruhande rwa Nzirasanaho, Umwunganizi we mu mategeko asaba ko ubuhamya bwatanzwe bwashingirwaho kuko bwatanzwe n’abahamya b’ukuri bamwe bahigwaga, abandi bakoze Jenoside, abari mu nyangamugayo za Gacaca n’ababaye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze. Anagaragaza ko abatangabuhamya ubwabo bivugiye ko hajemo no gutanga amafaranga kugira ngo bazakunde bashinje umukiriya we.
Imirimo y’iburanisha yatangiye saa tatu n’iminota mirongo ine (9:40am) isozwa saa cyenda n’iminota mirongo itatu n’itanu (15:35). Imikirize y’urubanza izasomwa kuwa Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2014, saa tanu z’amanywa.
Indi nkuru wasoma: Uwahoze ari Senateri Nzirasanaho mu rubanza n’abatangabuhamya imbonankubone

Ibitekerezo 0