{Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakiriye indahiro y’Abashinjacyaha bane bo ku rwego rw’ibanze n’umwe wo ku rwego rwisumbuye, bahanurwa kudapfusha ubusa icyizere bagiriwe n’’igihugu mu myanya bahawe. }

Abarahiye ni Habimana Bonaventure warahitye ku rwego rwisumbuye, Nshimiyimana Michel, Mukarugambwa Mukunzi na Umutesi Claudette bo ku rw'ibanze.

Minisitiri w'intebe mu butumwa yabahaye yagize ati"Hari abantu benshi bize amategeko barenga ibihumbi bitatu, mwize nk’uko nabo bize, kuba mwaratoranyijwe uko muri bane ni icyizere mwagiriwe mutagomba gupfusha ubusa.”

Bimwe mu byo Minisitiri w’Intebe yabasabye harimo guhana igihango n’igihugu cyabo ati “ Kera uwatatiraga igihango byamugendekeraga gute? Byakugiragaho ingaruka! ariko sibyo mbifuriza.”

Yabasabye kuba inyangamugayo mu kazi bashinzwe, akomeza agira ati “ Ubutabera ni inkingi ikomeye y’imiterere y’igihugu, imibereho y’abaturage n’imibanire yabo. Iyo ukorana n’abaturage bigusaba kwitanga ugakora cyane utareba ku masaha mu kanya ngo wigire mu kiruhuko kandi hari abaturage bagutegereje ko ubaha serivise.”

Minisitiri w’Intebe by’umwihariko yasabye Abashinjacyaha barahiye kwita cyane ku byaha bikomeje kugenda bivuka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Murasabwa kugendana n’igihe, kuko uko igihugu gitera imbere n’abaturage muri rusange, ni nako n’ibyaha bikorwa bigenda bihindura isura n’ababikora bahindura amayeri yo gukora ibyo byaha, namwe mukwiriye kuba abahanga mu byo mukora.”

Yabasabye kujya bagisha inama ababakuriye mug ihe bahuye n’ibibazo bibarenze,ati “ Tumaze iminsi tubona ibyaha by’abagambanira igihugu kandi atari uko hari ikintu babuze, ahubwo ari umurengwe gusa. Mu gihe muhuye n’ibibazo nk’ibyo murasabwa gushyiramo imbaraga kugira ngo dukome mu nkokora abashaka kugambanira Igihugu.”

Yakomeje abahanura ababwira kutazatatira igihango bagiranye n’igihugu ati “ Aho umuntu ajishe igisabo ntawuhatera ibuye, kimwe n’uko utatema ishami wicariye uritemye nawe urahanuka. Dukwiriye gusigasira ibyo byose, mu gihe mukurikirana ibyaha nk’ibyo ntabwo mugomba kujenjeka mu kubikemura.”

Reba andi mafoto