Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya munani, yatangiye kuri uyu wa 17 ikazasozwa kuwa 18 Werurwe 2017. Abayitabiriye bagera kuri 223, bari kwigira hamwe uko bakwinjiza ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo barusheho kunoza serivise z’ubuzima batanga.

Perezida w’abanyeshuri biga Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, Alphonse Mbarushimana, yavuze ko bahuye nabo mu bihugu bitandukanye kugira ngo basangire ubumenyi, bungurane n’ibitekerezo ku cyarushaho guteza imbere umwuga wabo, bita no ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni uburyo bwo gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu, abafite ubunararibonye bakabusangiza abandi, tukamenya ahari amahirwe, niba dufite ikoranabuhanga kandi ritarabagaho mu myaka 20 ishize tukamenya icyo byatumarira n’uko twaryifashisha muri serivise dutanga mu buzima, ndetse n’uko mu minisi iri mbere bizaba bimeze.”

Abitabiriye iyi nama baba Abanyarwanda n’abanyamahanga bizera ko hari byinshi izasigira umwuga wabo mu guteza imbere servise z’ubuzima muri Afuruka.

Anyase Ronald Amaza waturutse muri Kaminuza ya Makelele muri Uganda yagize ati “Nize ibintu byinshi cyane kubera ko urebye uburyo twe twigamo ntabwo ikoranabuhanga rihabwa agaciro cyane, mu itangwa ry’imiti dufite byinshi byo kwigira ku Rwanda kuko bigaragara ko bagenzi bacu b’Abanyarwanda bafata amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga. N’iyo mpamvu ninsubira iwacu muri Uganda nzabishishikariza bagenzi banjye natwe dutekereze uburyo twakongera ingufu mu ikoranabuhanga rikajyana n’imyigire yacu.”

Fabrice Humura wiga muri Kaminuza y’u Rwanda we ati “Twamaze kubona ko hari icyo twakwigira ku bandi, nko gukurikirana umurwayi mutari kumwe, kumwibutsa kunywa imiti cyangwa kumusuzuma no kumuvura, twabonye ko mu bindi bihugu bimwe na bimwe babikora binyuze mu ikoranabuhanga, ubwo rero bari kubidusangiza kugira ngo natwe tube twabitangira hano iwacu.”

Mu bindi bitekerezo byatanzwe ku munsi wa mbere w’iyi nama, harimo kwiga uburyo mu Rwanda naho hashyirwa inganda zikora imiti, ntibajye bategereza kujya kuyigura mu mahanga gusa.

Usibye abibumbiye muri RPSA, iyi nama yitabiriwe n’abarimu bigisha ibya Farumasi muri kaminuza, inzobere mu by’imiti ndetse n’abahanga batandukanye bakora muri serivise z’ubuzima.

Iyi nama ya munani ya RPSA ifite insanganyamatsiko igira iti 'Twinjize ikoranabuhanga mu itangwa rya serivise z’ubuzima'.

Abitabiriye inama nyafurika kuri farumasi baturutse mu bihugu bitandatu
Abitabiriye inama nyafurika kuri farumasi baturutse mu bihugu bitandatu
Inama ngarukamwaka ya RPSA iri kubera i Huye
Inama ngarukamwaka ya RPSA iri kubera i Huye

[email protected]