{Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri, urubyiruko rutagira akazi rwaturutse mu turere twose tw’igihugu rurahugurirwa kwihangira imirimo ku bufanye n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) na Ikigega cy’ingwate no gutera inkunga imishinga y’iterambere (BDF). Uru rubyiruko rwahawe icyizere cyo guhabwa inguzanyo babifashijwemo na BDF nyuma yo kwibumbira mu makoperative.}

Urubyiruko rugera kuri mirongo itatu n’abatandatu rwasoje amahugurwa nyongerabumenyi y’iminsi itanu, yitabiriwe n’urubyiruko rwarangije muri za kaminuza zitandukanye zo mu gihugu rutagira akazi. Yateguwe yateguwe n’ikigo gihugura ba Rwiyemezamirimo baciriritse gikorera mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu.

Ngamije Moise wakurikiranye aya mahugurwa atangaza ko bigiyemo byinshi bijyanye no kwihangira imirimo bakaba baraganirjwe n’ibigo by’imari nka BDF yabijeje kuzakurikirana imishinga yabo no kubaha inguzanyo mu gihe bakoze amatsinda.

Singirankabo William, Umuyobozi wa CCSME (Competence Center for Small Medium Enterprises), ari na cyo cyateguye aya mahugurwa yavuze ko impamvu yabateye guhugura abanyeshuri barangije za kaminuza ari uko bose batabona akazi ka Leta, bakabigisha uburyo bwo kwihangira imirimo. Yagize ati Bose uko barangije amashuri si ko babona akazi kuko kw’isoko ry’umurimo akazi ari gake. Tukaba rero tuzabahuza n’amabanki akabaha inguzanyo bibumbiye mu makoperative, kandi tuziko bizabagirira akamaro.”

Rwabukayire Augustin umukozi muri RDB yavuze ko na bo bazakurikirana bakareba abishyize mu matsinda bakabakorera imishinga ndetse bakareba umusaruro bazatanga, bakanunganirwa mu mikorere yabo. Nibishyira hamwe bazahabwa ubwishingizi magirirane batatswe 25% y’ingwate, kuko bigaragara ko urubyiruko nta ngwate rugira.

Mu gusoza aya mahugurwa aba banyeshuri bashyizeho Ikigo kizahatanira amasoko hirya no hino, banatora abayobozi bacyo. Aya mahugurwa yamaze iminsi itanu ari na ko ibindi byiciriro bizagenda bikurikirana, uru rubyiruko rukaba rwaraturutse mu duce dutandukanye tw’u Rwanda.