Ayo mahirwe basabwe kuyifashisha bahagarira Polisi y’u Rwanda aho batuye bagaragaza isura nziza bityo n’uwatinyaga kuba yaba umupolisikazi azabarebereho.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yabwiye aba bapolisikazi ko kuba bacunga umutekano w’igihugu bitababuza kwitwa ababyeyi ndetse no kuzaba bo akaba ari yo mpamvu Leta yumvise icyifuzo cyabo maze bagahabwa amahirwe yo kwegera ingo zabo.
Yabasabye kuba ba Ambasaderi beza ba Polisi baba intangarugero aho batuye.
Yagize ati”Benshi batinya kuba abapolisikazi kuko baba bumva bidashoboka, baritinya ariko nimuba bandebereho aho mutuye mukora ibikorwa byiza bigaragarira buri wese, nta kabuza n’abandi bazagira umuhate n’ubushake bwo kuza babagana”.
Yakomeje avuga ko uko umubare w’abagore urushaho kwiyongera muri Polisi y’u Rwanda ariko bazagenda bahabwa imyanya y’inyangamugayo kuko bagaragaje ko bashoboye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,Oda Gasinzigwa yibukije ko kuba umupolisi atari umwuga ugenewe abagabo gusa ahubwo ko n’umugore afite ubushobozi bwo kuba yakora indi mirimo usibye iy’urugo.
Yagize ati “Habayeho ubukangurambaga nyuma ya Jenoside kuko abapolisikazi bari kuri 2% none ubu bareranga 20%; nta tandukanyirizo riri hagati y’umupolisi w’umugabo n’umugore kuri ubu kuko imirimo yose tuyibasangamo ndetse banatanga umusanzu mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi”.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Ababibumye ryita ku Iterambere(UNDP) Rodriguez Stephen, yabwiye abapolisikazi ko berekanye ko bafite ubushobozi bw’icyo bari cyo ku rwego mpuzamahanga.
Yongeyeho ko atatinya kuvuga ko u Rwanda ari igihugu cya mbere gifite umutekano muri Afurika anabibutsa ko iki ari gihe cyo kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye.
Yasabye abapolisi b’abagabo kujya babafasha bakurikiza gahunda ya Heforshe yatangijwe na Perezida Kagame.
IGP, Ganasa Emmanuel yavuze ko kubera ishema rya polisi y’u Rwanda amahanga akomeje kuza kwitegereza ibyo bakora.
Spt Rose yavuze ko bafashijwe kwegerezwa ingo zabo bikaba byaratumye imbogamizi bahuraga na zo zivaho burundu ko kandi biteguye gufasha abacyitinya kujya muri polisi, bagafatanya gusigasira umutekano w’igihugu.
Ibi byabereye mu ihuriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya karindwi ry’abapolisikazi ryabaye kuri uyu 26 Gashyantare 2016 rigamije kuganira ibyagezweho mu mwaka ushize kurebera hamwe ingamba zafatwa mu kurushaho guteza imbere umwuga bakora.







Ibitekerezo 0