Iri gare riri mu imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ riri kubera mu Karere ka Kicukiro, rikora hifashishijwe telefoni igendanwa.
Mu gihe ubundi wasangaga ufite ubumuga ugendera mu igare akenshi akenera umuntu umusunika, iri ryakozwe n’abanyeshuri ba IPRC ryo rimenya ibyerekezo hifashishijwe telefoni ikoreshwa na android ndetse n’umurasire w’izuba urifasha kubona umuriro.
Rigizwe n’ibyuma bitandukanye birimo akuma kinjizamo umuriro, intebe yo kwicaraho, amapine n’utundi twuma twagiye duhuzwa ngo ribashe kugenda.
Abanyeshuri bakoze iri gare babwiye IGIHE ko bagize icyo gitekerezo nyuma yo kubona ko abafite ubumuga bw’ingingo batishoboye bagorwa no kubona ibikoresho bibafasha kugenda mu bice bitandukanye.
Tuyishimire Elias yagize ati “Twagize icyo gitekerezo nyuma yo gusanga abantu benshi bafite ubumuga bw’ingingo batishoboye bakunze kugira ikibazo cyo kuva ahantu bajya ahandi, nibwo twakoze ako kagare gakoreshwa na telefoni kugira ngo kajye kabafasha muri gahunda zabo za buri munsi.”
Yongeyeho ko n’ubwo rikoreshwa na telefoni, bidasaba kuba irimo amafaranga, ahubwo bisaba kuba iri gare ririmo umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba gusa.
Porogaramu bakoze ituma ukagendaho ahitamo ibyerekezo iguha amahitamo menshi aho nka 3 ivuga kwihuta ujya imbere, 2 bigasobanura gukata iburyo, 3 kagakata ibumoso mu gihe umubare wa 4 ugasubiza inyuma.
Biteganyijwe ko iri gare nirishyirwa ku isoko rizajya rigurishwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, ashobora kuziyongera bitewe n’imiterere n’ingano y’urikeneye.








Ibitekerezo 0