Iki gikorwa cyakozwe kuwa 11 Kamena 2015 ubwo Police y’igihugu yari ku munsi wa kabiri w’ibikorwa byiswe “Police week” bihurirana n’imyaka 15 Polisi y’igihugu imaze ishyizweho kandi ifatanya n’abaturage.

Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri ndetse n’andi mashuri ayituriye bakaba barigishijwe uburyo inkongi z’umuriro zizimywa hifashishijwe ibikoresho byabugenewe ndetse n’uburyo bwo kubahiriza ibirango biri mu muhanda bifasha mu kwambuka ku bakoresha amaguru.

Iyamuremye Phocas umwe mu yatangarije IGIHE ko ibikorwa bamurikiwe na Polisi ari ingirakamaro ati “Nubwo turi intiti benshi muri twe nti bari bazi uko izi kizimyamwoto zikoreshwa”.

Padiri Dr.Fabien Hagenimana Umuyobozi w’ishuri rya INES-Ruhengeri yashimye Polisi y’igihugu umwanya yafashe wo kubereka ibikorwa byayo, akavuga kandi ko nk’ishuri ryabo bihaye intego yo gushaka ibisubizo by’ibibazo akaba ari muri urwo rwego bagiranye ubufatanye na polisi mu guca imirongo mu nzira y’abagenzi izwi nka “Zebra Crossing” ngo kuko byajyaga bibangamira abanyamaguru kwambuka.

Uyu muyobozi akomeza avuga kandi ko bazakomeza kugirana ubufatanye na polisi mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke bikigaragara, biromo icuruzwa ry’abantu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

CSP Dismas Rutaganira, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko kwigisha abanyeshuri ndetse b’urubyiruko muri rusange ibikorwa bijyanye n’umutekano ari ko kubaka igihugu, kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.

Muri ki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi kizarangira tariki ya 16 Kamena 2015 ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 15 urwo rwego rw’umutekano rugiyeho, ukazaba ari n’umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho, birimo ibikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage nko koroza abandi muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, kubakira abanyeshuri amashuri y’uburezi rusange n’ibindi.

Isaïe Mbonyinshuti