Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku bufatanye RGB n’Ikigo Chandler Good Governance Group cyo muri Singapore, hanamurikwa ubushakashatsi bwa Chandler Good Government Index (CGGI) bwakorewe ku Rwanda no ku bindi bihugu byo ku Isi.

Iyi raporo izwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), ku nshuro yayo ya 13, yasohotse kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026, igaragaza ko icyiciro cy'umutekano cyagize amanota 90,15%, mu gihe icy'imitangire ya serivisi cyagize 68,48%.

Mu isuzuma ryabanje, umutekano wari wagize 90,02%, mu gihe imitangire ya serivisi yari kuri 71,73%. Ibi bisobanuye ko amanota y'umutekano yiyongereyeho 0,13, naho ay'imitangire ya serivisi agabanukaho 3,25.

Raporo ya RGB isuzuma imiyoborere y'u Rwanda mu byiciro umunani, bigizwe n'ibipimo ngenderwaho 35 n'ibipimo byimbitse 153. Yifashisha amakuru aturuka mu bushakashatsi butandukanye, imibare y'inzego za Leta n'andi makuru afasha gupima imikorere y'inzego n'uko abaturage babona serivisi.

Mu byiciro umunani byasuzumwe, bitanu byagize amanota ari hagati ya 80% na 100%, mu gihe bitatu byagize amanota ari hagati ya 60% na 79,99%.

Umutekano wakomeje kuza imbere

Icyiciro cy'umutekano, cyagize amanota 90,15%, ni cyo cyakomeje kuza imbere nk'uko byagenze mu nshuro 13 zose za Rwanda Governance Scorecard, kuva yatangira gukorwa mu 2010.

Mu bipimo bine bigize iki cyiciro, kubungabunga umutekano byagize amanota 92,58%, kubungabunga ituze rusange no gukumira ibyaha bigira 88,68%, naho umutekano w'abantu n'imitungo ugira 83,46%.

Nubwo umutekano ukomeje kuza imbere, raporo igaragaza ko amanota y'ikigero cy'umutekano w'abantu n'imitungo yagabanutseho 3,32 ugereranyije n'isuzuma ryabanje.

Mu mibare yihariye yakoreshejwe, abaturage 99% bagaragaje ko bafitiye icyizere Ingabo z'u Rwanda, 97,4% bagaragaza ko bafitiye icyizere Polisi y'Igihugu, mu gihe 97,7% bavuze ko banyuzwe n'umutekano w'igihugu.

Abanyarwanda bafitiye icyizere inzego z'umutekano kurusha izindi zose mu gihugu

Kurwanya ruswa, iyubahirizwa ry'amategeko n'uruhare rw'abaturage

Icyiciro cyo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano cyaje ku mwanya wa kabiri n'amanota 85,80%, avuye kuri 84,67% mu isuzuma ryabanje.

Mu bipimo bine bikigize, icyerekana uko ruswa igaragara mu gihugu cyagize amanota 93,93%, ingamba zo kuyirwanya zigira 79,11%, gukorera mu mucyo bigira 88,72%, naho kubazwa inshingano bigira 81,42%.

Ku mwanya wa gatatu haje icyiciro cy'iyubahirizwa ry'amategeko, cyagize amanota 85,47%, avuye kuri 81,63%.

Mu bipimo byacyo, imikorere y'inkiko yagize 82,13%, imikorere y'inzego z'iperereza n'ikurikiranabyaha igira 85,89%, uburyo abaturage bagerwaho n'ubutabera bugira 76,59%, naho imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko igira 97,26%.

Icyiciro cy'uruhare rw'abaturage mu miyoborere no kudaheza cyaje ku mwanya wa kane n'amanota 84,72%, kivuye kuri 86,31%.

Icyiciro cy'uburenganzira bwa politiki n'ubwisanzure bw'abaturage cyaje ku mwanya wa gatanu n'amanota 81,56%, avuye kuri 82,71%.

Mu bipimo bine, uburenganzira n'ubwisanzure bishingiye kuri demokarasi byagize 85,01%, imikorere y'imitwe ya politiki igira 73,50%, kubona amakuru afitiye rubanda akamaro bigira 81,67%, naho iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu n'amasezerano mpuzamahanga y'ibanze rigira 86,06%.

Imiyoborere y'ubukungu n'imibereho myiza

Icyiciro cy'imiyoborere y'ubukungu n'ibigo by'ubucuruzi cyaje ku mwanya wa gatandatu n'amanota 73,28%, kivuye kuri 74,84%.

Icyiciro cy'ishoramari mu iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza cyaje ku mwanya wa karindwi n'amanota 68,55%, avuye kuri 64,69%.

Nubwo kiri mu byiciro byagize amanota make, ni cyo cyazamutse kurusha ibindi, kuko cyiyongereyeho amanota 3,86.

Mu bipimo bitanu byacyo, uburezi bwagize 73,05%, ubuzima bugira 78,22%, gahunda zo kurengera abatishoboye zigira 67,15%, umuryango utekanye kandi utera imbere ugira 59,45%, naho guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no kurengera ibidukikije bigira 64,89%.

Ireme rya serivisi ryasubiye inyuma

Icyiciro cy'ireme rya serivisi zihabwa abaturage ni cyo cyaje ku mwanya wa nyuma n'amanota 68,48%, avuye kuri 71,73% mu isuzuma ryabanje.

Ibipimo bitanu bigize iki cyiciro byagaragaje ko serivisi zijyanye n'imiyoborere zigira amanota 76,95%, serivisi zijyanye n'iterambere ry'imibereho myiza zigira 66,93%, naho izijyanye n'iterambere ry'ubukungu zigira 59,70%.

Ireme rya serivisi zitangwa n'inzego za Leta, iz'abikorera n'imiryango itari iya Leta ryagize amanota 77,83%, mu gihe serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zagize 60,98%.

RGB yagaragaje ko igabanuka ry'amanota muri iki cyiciro ryatewe ahanini n'imikorere ya serivisi z'ikoranabuhanga.

By'umwihariko, igipimo cy'uko abaturage banyuzwe na serivisi zo gutanga ibirego mu nkiko hifashishijwe ikoranabuhanga cyagabanutseho amanota 13,60, icy'itumanaho rya radiyo kigabanukaho 7,50, naho icy'uko abaturage banyuzwe na serivisi z'Irembo kigabanukaho 5,60.

Muri raporo nshya, abaturage banyuzwe na serivisi za Irembo bari ku kigero cya 81,80%, mu gihe abanyuzwe na serivisi zo gutanga ibirego mu nkiko hifashishijwe ikoranabuhanga bari kuri 65,40%.

Raporo inagaragaza ko, hashingiwe ku makuru ya Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yo mu 2024, serivisi za Leta 11% gusa ari zo zari zarashyizwe ku ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye, ku buryo umuntu ashobora kuzisaba no kuzihabwa atagombye gukoresha ubundi buryo.

Mu zindi serivisi zasuzumwe, abaturage banyuzwe n'iz'ubuhinzi bari 53,70%, izijyanye n'ubutaka, ibidukikije n'imiturire bari 50,90%, naho abanyuzwe na serivisi z'ubuzima bari 63,90%.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu budakwiye gufatwa nk’inyandiko zikorwa zikabikwa, ahubwo bugomba gukoreshwa mu gufata ibyemezo.

Yagize ati “Amakuru agomba kuba ishingiro ry’imiyoborere. Ibipimo nka Rwanda Governance Scorecard, Citizen Report Card ndetse na Chandler Governance Index ntabwo ari raporo zo gushyirwa ku gipangu gusa. Iyo bihurijwe hamwe, bituma ibyemezo bifatwa bishingiye ku bimenyetso, bigafasha kunoza uburyo ibikorwa bikurikiranwa no kongera kubazwa inshingano. Bifasha kandi mu kugena ibyo Guverinoma ishyira imbere no mu igenamigambi ry’ingengo y’imari.”

Umuyobozi uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko inzego za Loni ziteguye gushyigikira gahunda yo guteza imbere urwego rw’imiyoborere mu Rwanda, agaragaza ko impande zombi zifatanyije, nta kidashoboka.

Yakoresheje umugani w’Ikinyarwanda, ati “Ababiri baruta umwe.”

Imitangire ya serivisi mu Rwanda iracyari ingorabahizi

Amafoto: Kwizera Remy Moses