Mu kiganiro na IGIHE ku kibazo cy'amazi make akomeje kuba agatereranzamba, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe amazi n'ingufu, Germaine Kamayirese, yatangaje ko amazi u Rwanda rufite atari menshi, byagera mu gihe cy'impeshyi bwo akarushaho kuba make, bityo akaba agomba gufatwa neza.

Kamayirese ati: "Mfatiye ku biherutse gutangazwa na MINIRENA ko u Rwanda rufite amazi make kurenza uko abantu babyibwira, birakwiye ko hakorwa ubukangurambaga ngo amazi akoreshwe neza hose mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe amazi n'ingufu, Germaine Kamayirese
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe amazi n'ingufu, Germaine Kamayirese

Uburyo bwo kwirinda kwangiza amazi

Kamayirese avuga ko bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda kwangiza no gusesagura amazi ari ugufata ay'imvura igihe yabonetse, akaba ariyo akoreshwa imirimo imwe n'imwe, nko kuhira imyaka, koza imodoka n'ibindi

Kamayirese avuga ko abantu bakwiye koga amazi make, n'asigaye agakoreshwa gusa mu byo akenewemo.

Ati: "Hari abantu boga bangiza amazi menshi kubera ko bayafite, ariko burya baba bangirije abandi agomba kugeraho, kuko iyo ufite ibigega binini bitaburamo amazi, ntumenya ko abaturanyi bawe abageraho ari uko yabanje kuzuza ibigega byawe."

Ku kibazo cy'isaranganywa ry'amazi ritishimiwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali aho bamwe bavuga ko bayabona rimwe mu cyumweru, abandi rimwe mu kwezi, hakaba n'abavuga ko bayibagiwe burundu, Kamayirese yavuze ko biterwa n'ubucucike mu miturire bwa hamwe, kwangizwa kw'ibikorwa remezo bigeza amazi mu duce tumwe na tumwe nk'amatiyo, no kuba umuriro ujya ubura rimwe na rimwe bigahagarika akazi k'imashini zizamura amazi ziyohereza aho agomba kugezwa.

Hakozwe byinshi mu gukwirakwiza amazi mu gihugu

Minisiteri y'ibikorwa remezo yemeza ko hakozwe byinshi mu gutunganya no gukwirakwiza amazi mu gihugu, ku buryo ngo hari icyizere ko mu mwaka wa 2020 nta kibazo cy'amazi meza kizaba kikirangwa mu gihugu.

Germaine Kamayirese avuga ko hubatswe uruganda rwa Nzove, hakaba hateganywa urwa Mutobo n'urwa Kanzeze, izo nganda zose zikazongera ubushobozi bwo kubona amazi kandi meza.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe amazi n'ingufu agaragaza ko kugeza ubu WASAC ikwirakwiza hose mu gihugu amazi angana na metero-kibe ibihumbi ijana na mirongo itatu, Umujyi wa Kigali wonyine ugakoresha 50% yayo, kuko buri munsi hakoreshwamo metero-kibe 65000, kuri metero-kibe 120000 zikenewe ngo Kigali ibe yihagije ku mazi.

Minisiteri y'Ibikorwa Remezo yizeza Abanyarwanda ko ikibazo cy'amazi ari kimwe mu byo yashyizeho umutima cyane, ku buryo kizakomeza gukemuka byihuse, kikazasigara ari amateka.

[email protected]