Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2015 nibwo iyi nama y'akarere ka 9150 ka Rotary yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w'Akarere ka 9150 ka Rotary, umunyarwanda Jean Runuya.

Runuya yavuze ko ingingo nkuru z’ibikorwa by’uyu muryango zigiye kwibandwaho muri iyi nama ari izijyanye no gufasha abatishoboye ndetse no kunganira gahunda za leta.
Yanavuze ho hareberwa hamwe uburyo Rotary Clubs zakaza umurego mu kongera no kumvikanisha ibikorwa byazo mu baturage, bityo isura yazo igashashagirana mu bagenerwabikorwa bazo.
Hari kandi kuzaganira ku buryo ubucuti hagati y’abanyamuryango ba Rotary bwifashe n’uburyo bwanozwa kurushaho.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane abanyamuryango ba Rotary bakoze urugendo rwo kwibuka, banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Urugendo rwaturutse ku Isomero ry’igihugu riri mu Murenge wa Kacyiru berekeza ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi .
Umuyobozi wa Rotary wungirije mu Karere ka ka 9150 ka Rotary, Parfait Busabizwa, yabwiye IGIHE ko impamvu bazanye aba banyamuryango ku rwibutso ari ukugira ngo basobanukirwe n’amateka mabi yaranze igihugu.
Yagize ati“Yego buri mwaka dufata umunsi wo kuza kwibuka abazize Jenoside ariko twazanye aba banyamuryango aha mu rwego rwo kugira ngo bibonere amateka mabi yaranze igihugu, nabo bazarwanye ko yakongera kuba.”


Akarere ka 9150 ka Rotary kagizwe n’ibihugu icumi birimo Cameroun, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatorial, Repubulika ya Centrafrique, Sao Tomé et Principe, Tchad n’u Rwanda.
Akarere ka 9150 (District 9150) kashinzwe mu mwaka wa 1982, aho kuri ubu kayoborwa n’Umunyarwanda Jean Runuya kuva muri Nyakanga 2014.
Umuryango Rotary International washinzwe mu mwaka wa 1905 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ufite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 ku Isi hose bagamije ibokorwa byo gufasha.
Mu Rwanda hari amashami ya Rotary (Clubs) atandatu, arimo Rotary Club Kigali, Rotary Club Kigali-Gasabo, Rotary Club Mont-Jali, Rotary Club Butare na Rotary Club Virunga ndetse n’iya Kibungo yatangijwe muri Nyakanga 2014.






Ibitekerezo 0