Guhugura abayobozi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu cyiciro cy’umujyi wa Kigali hahuguwe abahagarariye abandi banyamuryago, ngo nabo bazabashe kubasangiza ubumenyi bahashye mu gihe cy’iminsi ibiri.
Abasaga 20 baturutse mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, bahuguwe mbere na mbere ku kumenya uko bitwara mu matora, uko bayitegura, uruhare n’inshingano zabo. Bahawe kandi ikiganiro kuri porogaramu politiki y’ishyaka, basobanurirwa amahame yaryo n’icyo Abanyarwada baritegerejeho.
Mu matora ateganyijwe vuba aha yo mu buyobozi bw’ibanze, nubwo nta wiyamamaza mu izina ry’ishyaka , abanyamuryango b’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere PSP bakanguriwe kandi bashishikarizwa kuzagira uruhare muri ayo matora, ndetse ababishoboye nabo bakiyamamaza, kuko ngo nazo ziba zibaye imbaraga z’ishyaka, kugira abayobozi hirya no hino mu nzego z’ibanze, nk’uko bitangazwa na Kanyange Phoebe, Perezida w’Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere.
Mu rwego rwo kuzahura ubukungu no kubuzamura, abanyamuryango ba PSP bahagarariye andi mu Mujyi wa Kigali bahuguwe kandi ku kwihangira uimirimo, uko umuntu yatangiza igishoro gike akagera ku bitangaza bikomeye kandi mu gihe kitarambiranye.
Kanyange Phoebe, Umuyobozi wa PSP yabasabye kutitinya, bakajya mu bimina, amashyirahamwe, no kugana amabanki.
Flavia Ishimwe ni umwe mu bahuguwe, avuga ko bishimiye kumenya uko umuntu yakwihangira imirimo, ahereye ku tuntu duto, kandi yishimira ko na mbere hose ibyo yatangiye hari icyo biri kumugezaho.

Bamwe mu batanze ubuhamya ku kwihangira imirimo barimo umudamu wiyubakiye inzu ayikuye mu bucuruzi bwe, mu gihe mu ikubitiro yahereye ku mufuka umwe w’amakara.









Ibitekerezo 0