Abo bakozi usanga ari abunganizi bafite inshingano mu kureba niba ntaho Leta yagwa mu manza nko mu masezerano agenga amasoko, ibyemezo byo kwirukana abakozi, gutanga akazi n’ibindi ariko usanga hari abacyitinya batajya bakandagira ahafatirwa ibyemezo mu bigo bakorera bikaba byateza igihombo Leta.
Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2016, ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yagiranaga inama n’abanyamategeko bashinzwe kugira inama inzego za Leta , mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibibazo bigenda bigaragara mu mikorere yabo biteza igihombo Leta.
Minisitiri Busingye yagaragaje ko hari abanyamategeko batajya bagira uruhare ku bintu byinshi bireba amategeko mu nzego bashinzwe, abafite ibyemezo batemerewe kurebaho cyangwa gutekerezaho,rimwe na rimwe bagatinya cyangwa bakabirebaho ariko bagatinya kuvuguruza abayobozi babo.
Minisitiri Busingye yavuze ko byagiye bigira ingaruka zitandukanye harimo gusinya amasezerano batagenzuye ibyo basinya bigashora leta mu manza, gutanga amafaranga ya Leta ku busa, kutihutisha ibikorwa hakabaho amakosa ataragombaga kubaho mu gusinya amasezerano, mu gutanga akazi, mu kwirukana abakozi n’ibindi bitari kubaho iyo umunyamategeko aba yagishijwe Inama cyangwa akitonda mu gusinya.
Minisitiri yashimiye bamwe mu banyamategeko batangiye kujya bahagarara ku bitekerezo byabo bakangira abayobozi gukora ibihonyora amategeko nkana.
Nubwo Minisitiri Busingye yemera ko hari abantu bagira ubwoba bakaba batabumarwa n’inyigisho cyangwa ikindi kintu cyose, yavuze ko nta muntu ukwiye kugira ubwoba bwo gukora icyo agomba gukora igihe cyose ari mu kuri.
Ati “Kugira ubwoba ni ukuvuga ngo uyu muntu azangirira nabi, azanyirukanisha ku kazi, azanyima amanota yo kuzamuka mu ntera. Ibyo byose nta muyobozi ufite ububasha bwo kubyima umukozi ayobora kuko bikorerwa ahantu henshi harenze n’aho akorera.”
Busingye yanavuze ko hari abanyamategeko bitwaza ko bafite ubwoba, bakanagaragaza ko impamvu batagize uruhare mu kugira abayobozi babo inama ari uko bari bafite ubwoba, kandi ahubwo barafatanyije n’abo bayobozi kunyereza amafaranga ya leta.
Gusa Busingye avuga ko uzafatwa yakoze amakosa nk’ayo azabihanirwa bikomeye.






Ibitekerezo 0